Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasabye abatuye Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge, kwirinda icuruzwa ry'abantu no kuba maso ku bujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bagira icyo babona bakagira amakenga banatangira amakuru ku gihe.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12
Werurwe 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze ubukangurambaga bugamije
gukangurira abaturage kurwanya ibyaha no gukumira ingaruka zabyo ku muryango
nyarwanda.
Iki gikorwa cyayobowe na Ntirenganya Jean Claude, Ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, aho yagaragaje ko inshingano z’uru rwego ari ukugenza ibyaha, gukumira ibyaha no gutahura ababigiramo uruhare. Yibukije ko gukumira ibyaha bisaba ubufatanye bw’inzego zose by’umwihariko abaturage.
Muri ubu bukangurambaga, RIB yakanguriye
abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane muri iki gihe
hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abaturage
basabwe kwigisha abana babo amateka y’u Rwanda batayagoretse, kuko
kubeshya ku mateka ari byo bikomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga nabwo bwagarutsweho, aho abajura bagenda bagira amayeri menshi yo gushuka abaturage bakoresheje telefone n’imbuga nkoranyambaga.
RIB yagiriye inama
abaturage kudatega amatwi ababahamagara babizeza ibitangaza, kutizera abantu
batazi no kudaha umuntu uwo ari we wese simukadi(Sim Card) yabo kuko ishobora gukoreshwa
mu bikorwa by’ubwambuzi.
Ku rundi ruhande, abaturage
banakanguriwe kurwanya icuruzwa ry’abantu, rikunze gukorwa mu buryo bwihishe,
aho benshi bisanga mu mutego wo kubeshywa ibidahari, bikarangira bahohotewe
cyangwa bagacuruzwa nk’abakoreshwa imirimo y’agahato cyangwa ibindi bishobora
kubangiriza ubuzima burundu.
Nadine Kuradusenge, ukorera mu
ishami rya RIB rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri Isange One Stop Center, we yasobanuriye
abaturage ibijyanye n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka
zabyo.
Yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku
gitsina rikubiyemo Gukubita no gukomeretsa uwo mwashakanye, Kwica uwo
mwashakanye, Guhoza ku nkeke uwo mwashakanye no Gukoresha imibonano
mpuzabitsina ku gahato.
Kuradusenge yanagarutse ku cyaha cyo
gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18), aho yibukije abantu ko iki
cyaha gikorwa mu buryo butandukanye birimo Gukoresha imibonano mpuzabitsina
umwana, Gushyira igitsina mu gitsina cye, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana no Gukorakora
cyangwa gusoma umwana hagamijwe kwishimisha.
Abaturage bibukijwe ko Isange One
Stop Center itanga ubufasha bwihuse ku bahohotewe, harimo gutanga imiti yo
gukumira ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abahuye n’ibi
byaha kubona ubutabera.
RIB kandi yibukije abaturage bo mu
Kagari ka Rwesero kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi ndetse no gukangurira
abaturage kubireka. Ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo
urugomo, gufata ku ngufu no gutakaza amafaranga mu buryo budafite gahunda.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga
cyasojwe n’uburyo bwatanzwe bwo gutanga amakuru y’ibyaha, aho abaturage
bashishikarijwe gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo barwanye ibyaha
Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa yo gukumira ibyaha muri RIB yaganirije abaturage b'Akagari ka Rwesero ku kwirinda ibyaha bitandukanye birimo n'ubujura
Nadine Kuradusenge yibukije abanya Rwesero kwirinda ibyaha bitandukanye birimo no gusambanya abana n'uburyo bikorwa
Abanya Rwesero bari bafite ibbibazo bifuza kugeza muri RIB babitanze bitabasabye gukubita amaguru
Umuyobozi w'akagali ka Rwesero atanga ikaze kubashyitsi
Umuyobozi w'umurenge wa Kigali ubwo yari afashe ijambo ashimira abakozi ba RIB batanze impanuro
RIB yakomereje ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha mu karere ka Nyarugenge mu murenga wa Kigali,Akagari ka Rwesero
TANGA IGITECYEREZO