RFL
Kigali

Amagaju FC yasinyishije Rutahizamu ukomoka muri DR Congo, atandukana n'umunyezamu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/07/2024 17:52
0


Ikipe ya Amagaju FC yasinyishije rutahizamu Useni Kiza Seraphin wakinira ikipe ya Etoile du Kivu.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga, nibwo ikipe y'Amagaju FC yasinyishije Useni Kiza Seraphin imukuye muri DR Congo mu ikipe ya Etoile du Kivu ikina icyiciro cya mbere. 

Uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko, yasinye amasezerano y'imyaka ibiri akinira iyi kipe yo mu Majyepfo y'u Rwanda. 

Useni aganira na InyaRwanda, yatangaje ko aje gufasha ikipe y'Amagaju kuza mu myanya ya hafi. Yagize ati" Nje mu ikipe y'Amagaju FC nk'ikipe nziza yitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino. Ndashaka kuyifasha ku buryo dufatanyije twakwigira imbere ikaba yaza no mu myanya ine ya mbere." 

Perezida w'Amagaju FC Paul yabwiye InyaRwanda ko basa naho bashoje isoko ry'igura ko hagize igihinduka bakwinjizamo umukinnyi umwe gusa. 

Gusa ku rundi ruhande Amagaju nyuma yo gusinyisha uyu rutahizamu, yahise atandukana n'umunyezamu, Twagirimana Pacifique. 

Uyu munyezamu wari ugifite amasezerano y'umwaka muri iyi kipe, yahisemo gutandukana nayo basesa amasezerano ku bwumvikane. 

Twagirimana Pacifique bakunze kwita Paccy, yageze mu Magaju FC mu mwaka ushize w'imikino, avuye muri Muhazi United, akaba ubu yiteguye gushaka indi kipe nshya.

Useni ashobora kuba ariwe ushoje isoko ry’Amagaju FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND