RFL
Kigali

Hyssop choir igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo New Melody Choir

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/08/2024 15:38
0


Hyssop choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Kiruhura, ikaba igizwe n'abaririmbyi baciye ku ntebe y'ishuri gusa, igiye gukora igitaramo yise "Zamar Live Concet".



Korali Hyssop yateguye iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba tariki 01 Nzeri 2024 muri Dove Hotel. Ni igitaramo bise Zamar Live Concert. Aba baririmbyi bazaba bari kumwe n'abahanzi n'amakorali atandukanye arimo New Melody yamaze kwemeza ko izaba ihari. Amakuru menshi kuri iki gitaramo ntabwo aratangazwa.

Korali Hyssop igizwe n'abiganjemo urubyiruko, yatangijwe mu mwaka wa 2004 itangira yitwa korali y’abanyeshuri dore ko ari na bo bari bayigize. Kuva ubwo, bakomeje kwaguka mu miririmbire yabo, batangira gukora indirimbo zabo bwite. Iri mu makorali akunzwe cyane mri Kigali by'umwihariko muri ADEPR. Yazamukiyemo amazina akomeye nka Pap Clever.

New Melody yamaze kwemeza ko izitabira iki gitaramo, igizwe n’abaturuka mu matorero atandukaye biganjemo urubyiruko. Ni abaririmbyi b'abahanga cyane bafite amajwi y'agatangaza. Ibarizwamo ab'amazina azwi muri Gospel nka Bosco Nshuti, Neema Marie Jeanne, Jado Sinza, Josue Shimwa n'abandi. 


New Melody yatumiwe mu gitaramo cya Hyssop choir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND