RFL
Kigali

APR BBC yatsinze REG BBC mu mukino wa nta nkuru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/08/2024 10:27
0


APR BBC yatsinze REG BBC amanota 77 kuri 75 mu mukino w’ishyiraniro wabereye muri LDK kuri uyu wa Gatatu i Saa Mbiri n’Igice z’ijoro.



Ni umukino wari witezwe na benshi cyane ko aya makipe asanzwe ahangana cyane by’akarusho yagiye guhura ikipe ya APR BBC ari iya Kabiri mu gihe REG BBC yari iya gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi cyane ku mpande zombi ubonako rwose buri wese yiteguye, uko iminota yagendaga yicuma ni ko ikipe ya APR BBC yagendaga yinjira mu mukino kurusha REG BBC, ibifashijwemo n’umunya-Mali baherutse kongeramo witwa Diarra ubona ko yagoye cyane ikipe ya REG BBC yamuburiye igisubizo. Agace ka mbere karangiye ikipe ya APR BBC iyoboye n’amanota 25 kuri 13 ya REG BBC.

Agace ka kabiri APR BBC yaje ishaka gukomereza ku mbaraga yasozanyije agace ka mbere, umutoza wayo, Trakh Mazen yakoze impinduka ngo aruhutse bamwe mu bakinnyi be, azana abasore nka Wamukota Bush ndetse na William Robeyns bakomeza kwataka ikipe ya REG wabonaga ko isa n’iyacitse intege, habura iminota mike APR BBC yinjije umukinnyi Isaiah Miller Jr, Umunyamerica wabasinyiye ku munsi w’ejo abari aho bose baratangara, ni umukinnyi waje agaragaza ikinyuranyo rwose naho ku ruhande rwa REG BBC ubugarizi (pivot) bayo wabonaga ko byanze babuze ibisubizo. Byakomeje guhira APR BBC agace ka Kabiri karangira iyoboye n’amanota 49 kuri 27 ya REG BBC.

Benshi bakurikiranira bya hafi umukino wa Basketball bakubwira ko agace ka Gatatu ariko kagaragaza n’iba koko ikipe ifite gahunda yo guhangana cyangwa se kuba yatsinda umukino, nibyo byaje kuba mu gace ka Gatatu k’umukino kuko ikipe ya REG BBC yaje yariye amavubi ishaka kugabanya ikinyuranyo.

Binyuze ku bakinnyi babiri bivugwa ko aribo bahetse ikipe ya REG BBC, Antino Jackson Jr ndetse na Cleverland Thomas Jr ikipe ya REG BBC yazonze APR BBC abari muri LDK baratungurwa cyane  kuko wabonaga ko APR BBC yacitse intege biza guhumira ku mirari  ubwo umunya-Mali Diarra yuzuzaga  amakosa 5 mu mukino agasohorwa mu kibuga kandi ubona ko ariwe wari inyenyeri ya APR BBC.

 Amanota atatu yahiriye cyane abasore ba REG BBC nka Antino ndetse na Muhizi Prince, birangira agace ka Gatatu REG BBC itsinzemo amanota 27 mu gihe APR BBC yo yatsinzemo amanota 13 gusa. Aka gace muri rusange karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 62 kuri 54 ya REG BBC

Mu gace ka nyuma k’umukino REG BBC yari yaba indi y’indi kuko yaje ibona ko byose bishoboka ko yatsinda, irahatana koko ubona ko ifite umukinnyi Antino Jackson Jr ubibafashamo kuko wabonaga ko ari we ukora ikinyuranyo, mu minota 6 ya mbere y’aka gace REG BBC yari imaze kugabanya ikinyuranyo kuko hari hasigayemo amanota 2 yo nyine.

Ikipe zakubanye kugeza ubwo habura amasegonda 14 harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa ku burangare bw’abasore ba REG BBC batakaza umupira bisa nk'aho APR BBC yaba icyuye umukino.

REG BBC yasabye time out bagarutse APR BBC ihita itakaza umupira habura amasegonda 7 yo nyine REG BBC ibona uburyo bwashoboraga guhindura imvugo yari muri LDK gusa ntibyabahira kuko mu kugarira umusore Cleverland Thomas yakomerekeje Wamukota Bush birangira bahanwe. Umukino waje kurangira ikipe ya APR BBC itsinze amanota 77 kuri 75 ya REG BBC.

Kugeza ubu APR BBC yahise yicara ku mwanya wa mbere n’amanota 31, ikurikiwe na Patriots BBC n’amanota 30 naho REG BBC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. 

Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha nibwo APR BBC izagaruka mu kibuga yesurana n’ikipe ya Patriots BBC.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND