Umuraperi Hakizimana Amani wamenye nka P-Fla yatangaje ko guhitamo gukoresha izina rya 'P-FLA (Power First Ladies After) byaturutse cyane ku mibanire ye n'umukunzi we bakanyujijeho ubwo yari akibarizwa mu bihugu by'i Burayi, aho yakurikiranaga amasomo ye n'ubundi buzima.
P-Fla ni
izina riherekejwe n'ibikorwa bikomeye by'umuziki, ndetse ryubakiyeho indirimbo zatanze
ibyishimo ku bihumbi by'abantu mu bihe bitandukanye. Binyuze muri iri zina,
yabaye umwe mu bagize itsinda rya Tuff- Gangz washyizeho itafari mu ikomera
ry'iri tsinda.
Ndetse,
imyaka ibaye myinshi agihagaze bwuma. Aherutse gutaramira ku nshuro ye ya mbere
mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi abo yataramiye
bifuje ko yakongera kubataramira.
Uretse
kuba warumvaga ko P-Fla ari impine y'amagambo “Power First Ladies After” ariko
birashoboka ko utigeze umenye ko guhitamo ririya zina byaturutse ku kuntu
yabonaga uburyo abakobwa bafatwa muri sosiyete bitandukanye n'uko abasore
bafatwa.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, P-Fla yavuze birambuye ku mvano y'iri
zina, ashimangira ko yarihisemo nk’izina rizatera imbere abasore bose bakabanza kwishakamo ubushobozi bw’umutima n’ubwenge mbere y’uko batera intambwe
yo guha ikaze abakobwa mu buzima bwabo.
Ni izina
avuga ko rikukije kuko arimaranye imyaka 22, kandi yatangiye kuryiyumvamo ubwo
yari agicuditse n’abasore bari baturanye, bakundaga kugendana.
Ati "Iri zina ni irya kera kuva mu 2001- 2002. Nari nkiri muto cyane ariko n'ubu ndacyari umusore. Ni ibintu twaganiragaho. Ntabwo nari nziko bishobora kuvamo impine y'amagambo ukuntu, hanyuma hakavamo izina. Ni uko byatangiye."
"Ariko
ni ikiganiro twakundaga kugirana n'abandi basore twabanaga muri 'Apartments' cyangwa
abo twari duturanye turi kumwe nk'inshuti [...] Wasangaga ushobora kwinjira muri
'Alimentation' hari nk'abakobwa babiri bari imbere yawe, noneho ugasanga hari 'Alimentation'
ugasanga hari umusore uba uhagaze ku muryango ufungura, twahahurira n'abakobwa
wajya kubona ukabona uwo musore arafunguye ahise avuga ngo umukobwa abe ariwe
winjira mbere."
P-Fla
yavuze ko we na bagenzi be bakunze guhura n'iki kibazo, ndetse bagiye batera
intambwe yo kubaza uwo musore impamvu bo atabinjiza mbere kandi baba bagereye
rimwe aho n'abo bakobwa.
Ni
ibintu avuga ko yagiye abona muri 'restaurant' ndetse n'ahandi bashakiraga serivisi
zinyuranye. Avuga ko muri iriya myaka yabo y'ubusore batumvaga neza impamvu yo
kuba umukobwa yakwinjira mbere y'abo. Ati "Ugasanga muri Banki araje
bahise bamwinjiza, we bakagushyira ku ruhande." aho niho ririya zina rero
ryaturutse."
Yavuze
ko uko yakomezaga kunyura muri biriya byose, byatumye akomeza gutekereza kuri
ririya zina, ariko kandi binakomezwa n'imibanire yagiranye n'umukunzi we wa
mbere.
Ati
"Niwe natangiriye kurebaho ibyo bintu. Ndebe uburyo 'Power First Ladies
After' ni ukuvuga ngo bifite ibisobanuro bibiri. Hari igisobanuro cy'imbaraga
abakobwa bifitemo ubu ni nabwo bisobanutse neza, kuko ubu mu Rwanda abagore
bahawe ijambo, kandi ni byiza rwose ndabyishimiye."
“Byatumye
rero ndeba nsanga ari ngombwa ko mbanza kwiyubaka mu bitekerezo no mu mutima nkaba
nkomeye kugirango mbe nabasha kumva umugore uwo ari we. Aho niho natangiriye kubitekereza
cyane mu buryo bwagutse, no kuri uwo mukunzi wanjye wa mbere twabanaga."
Yavuze
ko uriya mukunzi we wa mbere babanaga mu inzu imwe. Ati "Yavuye muri
'Apartments' araza turabana. Navuga ko uwo munsi ari bwo izina naryiyise."
Uyu
muraperi avuga ko iri zina rye rigoye kuryumvisha abantu, ariko kandi
yarihisemo mu rwego rwo kugira ngo yumvishe abasore ko bagomba kubanza
kwiyubaka, mbere yo kumenya agaciro k'umugore.
P-Fla
yatangaje ko imibanire ye n’umukunzi we wa mbere yagize babanaga mu Burayi,
ariyo yabaye imvano yo kwitwa izina ‘P-Fla’ akoresha mu muziki
P-Fla
yavuze ko kuva mu 2002 yagiye yiyumvamo impamvu zo kwishakamo imbaraga mbere y’uko
agerageza kwinjiza mu buzima bw'umugore
P-Fla
aherutse gutaramira mu Mujyi wa Dubai ku nshuro ye ya mbere
REBA KU MUNOTA WA 35' P-FLA AGARUKA KU MUKUNZI WE WABAYE IMVANO Y’IZINA RYE
TANGA IGITECYEREZO