RFL
Kigali

Bushali na Platin P bazaririmba ku munsi w'Igikundiro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/08/2024 15:41
0


Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Nemeye Platini P [Baba] bazaririmba ku munsi wahariwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nk'Umunsi w'Igikundiro.



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hategerejwe uyu munsi w'Igikundiro uzabera kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Rayon Sports izawukoraho ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024/25 na nimero bazambara, kwerekana abafatanyabikorwa bazakorana nabo ndetse izanakina umukino wa Gicuti na Azam FC.

Usibye ibi kandi kuri uyu munsi hari n'abahanzi bazaririmbira abafana nk'uko byagenze ubuheruka haririmba Ariel Wayz na Platin P. 

Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko Bushali na Platin P watanze ibyishimo ubushize ari bo bazataramira abafana mu gihe DJ Brianne ariwe uzaba avanga imiziki.

Platin P asanzwe azwiho gufana ikipe ya Rayon Sports ndetse na Bushali aheruka gutangaza ko ariyo akunda . 

Abafana bashaka kuzajya kwihera ijisho ibirori kuri uyu munsi wahariwe Rayon Sports uzwi nk'umunsi w'Igikundiro bakomeje kugura amatike bakanda *513# cyangwa se bakanyura ku rubuga rwa ticqet.rw.

Bushali azaririmba ku munsi wahariwe ikipe ya Rayon Sports 

Platin P azaririmbira abazitabira ibirori by'umunsi wahariwe Rayon Sports 

Dj Brianne niwe uzaba avanga imiziki 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND