RFL
Kigali

UK: Muganwa Rudakubana w’imyaka 17 akurikiranweho kwica abantu 3 no gukomeretsa abagera ku 10

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/08/2024 17:26
0


Umusore w’imyaka 17 witwa Axel Muganwa Rudakubana akurikiranweho icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bo mu ishuri rya Taylor Swift riherereye ahitwa Southport mu Bwongereza.



Axel Rudakubana akurikiranweho kwica Alice Dasilva Aguiar wari ufite imyaka 9, Bebe King w’imyaka 6 na Elsie Dot Stacombe w’imyaka 7, abicishije icyuma cyo mu gikoni. Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba yo kuwa Mbere.

Amakuru avuga ko abandi bana bagera ku 8 barembejwe n’ibikomere by’ibyuma, batanu bakaba baguye muri koma, ni mu gihe abandi 2 bakuru nabo barembye cyane.

Uyu musore wuzuza imyaka 18 kuwa 07 Nyakanga 2024 kuko yabonye izuba muri 2006, biteganyijwe ko agomba guhita ajyanwa muri gereza y’abantu bakuru. Yanze kugira icyo atangaza na kimwe mu gihe cy'iminota 55. 

Byitezwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuwa 25 Ukwakira 2024, mu gihe azatangira kuburanishwa mu mizi kuwa 20 Mutarama 2025.

Uyu musore acumbikiwe mu bigo byahariwe abana bakoze ibyaha batarageza imyaka y’ubukure, mu gihe azaba amaze kuzuza imyaka ni bwo azatangira kugengwa n’amategeko y’abakuze nk'uko umucamanza yabitangaje. Ibikorwa byo kuzirikana abaguye muri ubu bwicanyi Axel Rudakubana akurikiranwaho.  

Amafoto yo mu bwana ya Axel Rudakubana ukurikiranweho ibyaha by'ubwicanyi no gukomeretsa

 

Steven Gerrard yatanze ibihumbi 10 by'amayero yo gufasha imiryango yabuze ababo n'iyagizweho ingaruka n'ubu bwicanyi

Jonathan Harbash uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yahumurije abatuye muri Southport


SRC: The Guardian & BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND