RFL
Kigali

Chris Brown yateye utwatsi ibyo ashinjwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/08/2024 16:24
0


Uwunganira umuhanzi Chris Brown mu mategeko, Levi McCathern yateye utwatsi ibirego biherutse gutangwa bishinja uyu muhanzi gutegeka abakozi be gutimbagura abagabo bane bari bitabiriye igitaramo cye.



Umunyamategeko wa Chris Brown, Levi McCathern yasubije ku kirego Chris Brown aregwamo gutegeka  abakozi be gukubita abantu bane muri kimwe mu bitaramo aherutse gukorera i Fort Worth muri Texas ku ya 20 Nyakanga. McCarthen yavuze ko ibirego ari ibihimbano ndetse na gahunda y’abo bantu bagamije gushaka indonke.

Bavuga ko Brown nyuma yo gusoza igitaramo cye yahamagaye mu rwambariro, harimo abagabo Bane n’abakobwa hafi 40, gusa ngo igitangaje ni uko yategetse itsinda rye gukubita abo bagabo bane bivugwa ko bari bafitanye ibibazo.

Amakuru rero yavugaga ko abo bagabo bane aribo Charles Bush,Larry Parker, Charles Bush na Damarcus Powell, batanze ikirego barega Chris Brown n'inshuti ye Yella Breezy, bavuga ko bifuza Miliyoni 50 z’Amadolari nk’indishyi z’imvune bagize kubera urwo rugomo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND