RFL
Kigali

Amagare: Mu Rwanda ku nshuro ya mbere hagiye gukinwa Rwanda Junior Tour

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/08/2024 10:35
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gukina isiganwa ry’amagare mu bakiri bato rizamara iminsi 3 ribere mu muhanda wa Kigali-Rwamagana.



Ni isiganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) rikaba riteganyijwe tariki ya 1-3 Kanama 2024, aho byitezwe ko ari ryo rizakura rikamera nka Tour de l’Avenir, isiganwa rikinwa n’abari munsi y’imyaka 23 rivamo ibihangange mu mukino w’amagare ku Isi.

Nyuma y’umwaka haba amasiganwa y’abana azwi nka “Rwanda Youth Racing Cup”, guhera kuri uyu wa Kane kugeza ku wa Gatandatu, haraba amasiganwa y’ingimbi “Rwanda Junior Tour” ku bakinnyi bari hagati y’imyaka 17 na 19, hagamijwe gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akorwa iminsi irenze umwe.

Uko isiganwa riteye

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, kuri uyu 1 Kanama 2024, abasiganwa barahaguruka kuri BK Arena saa Munani z’amanywa, bakore intera y’ibilometero 81 bisorezwa i Rwamagana.

Bukeye bwaho, ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama, abazasiganwa bazasiganwa n’igihe buri umuntu ku giti cye, guhera saa Yine za mu gitongo, aho bazazenguruka mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera ya kilometero 4,6.

Ku mugoroba, guhera Saa Kumi, bazakina isiganwa ryo mu bwoko bwa ‘Criterium’, bazenguruke intera ya kilometero 1,9 inshuro 18.

Ku wa Gatandatu mu gitondo, tariki ya 3 Kanama 2024, guhera Saa Tatu n’Igice, abakinnyi bazahaguruka i Rwamagana, bakora intera y’ibilometero 79,5 izasorezwa kuri BK Arena. 

Muri iri siganwa hazatangwa umwenda w’umuhondo ku mukinnyi uzahiga abandi, uw’umukinnyi uzamuka kurusha abandi, uwahize abandi mu kunyonga igare ahatambika n’uwegukanye buri gace.

Abakinnyi 47 bo mu makipe atandukanye ni bo biyandikishije mu ngimbi. Abakobwa bo mu byiciro bitandukanye (Abatarengeje imyaka 23, abari munsi y’imyaka 19 n’abari munsi y’imyaka 17) bo bazakina gusa ‘Criterium’ yo ku wa Gatanu ni mugoroba.

Amakipe azitabira iri rushanwa rizakurikiza amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ni Les Amis Sportifs, Karongi Vision Center, Kayonza Young Stars Cycling Center, Benediction Club na Cine Elmay Cycling Club. Hari kandi Muhazi Cycling Generation, Cycling Club for All, Nyabihu Cycling Team, Inovotec, Kangaroo, Sina Gérard na Kigali Cycling Club. 

Nshutiraguma Kevin ni umwe mu bakinnyi bitezwe muri iri rushanwa rigiye gukinwa bwa mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND