RFL
Kigali

APR FC yisanze muri Tanzania mu mikino ya CAF Champions League

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/07/2024 14:22
1


Ikipe ya APR FC bitunguranye yatomboye ikipe ya Azam yo muri Tanzania, mu mikino ya CAd Champions League.



Ibi byamenyekanye muri tombora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ibera mu gihugu cya Misiri. APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda umwaka ushize w'imikino, yisanze izatangirira imikino yayo muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, aho izacakirana na Azam FC.

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania niyo yabaye iya kabiri inyuma ya Young Africans, gusa kuko muri Tanzania batanga amakipe abiri muri CAF Champions League bituma zizahura.

Uyu ni umwaka udasanzwe kuri APR FC nyuma yo kwiyubaka ishaka kugera mu mikino y'amatsinda igomba gutangira kubyerekana isura Azam FC mu mukino uzaba hagati ya tariki 13 na 15 Nzeri muri Tanzania, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati ya tariki 20 na 22 Nzeri 2024.

Azam FC ni ikipe yagaragaje imbaraga zikomeye mu mwaka ushize w'imikino ubwo yahigikaga Simba SC ku mwanya wa 2 wa shampiyona 

APR FC izaba iri mu isura nshya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo 3 weeks ago
    Yewe nibyoroshye Ariko tuzahacanumucyo





Inyarwanda BACKGROUND