U Butaliyani ni igihugu giherereye ku mugabane w'Uburayi, kikaba gifite inkombe nini ikora ku nyanja ya Mediterane, umurwa mukuru wacyo witwa Rome, akaba ari na ho Leta ya Vatican iherereye.
Ubutaliyani buri mu Majyepfo y'Uburayi, bukaba buhana imbibi n'inyanja ya Adriatic mu burasirazuba, inyanja ya Tyrrhenian mu Burengerazuba ndetse n'inyanja ya Ionian mu Majyepfo. Mu Majyaruguru, buhana imbibi n'ibihugu birimo Ubufaransa, Ubusuwisi, Otirishiya na Sloveniya.
Mu bijyanye n'imyemerere n'amadini higanje cyane imigenzo y'idini Gatolika ry'abaromani. Guverinoma ya Kiliziya Gatolika ifite icyicaro mu mujyi wa Vatican, akaba ari Leta yigenga iherereye rwagati mu mujyi wa Rome, hayobowe n'umuyobozi mukuru w'idini rya Gatolika ku isi uzwi nka Papa (Pope), ndetse ni naho atuye.
Umujyi wa Vatican ukaba Leta iyobowe na Kiliziya Gatolika
Igihugu cy'u Butaliyani kiza ku mwanya wa gatatu w'ibihugu bisurwa cyane ku mugabane w'Uburayi gikurikiye Ubufaransa na Espagne. Cyasuwe n'abarenga miriyoni 65 mu mwaka wa 2019, ariko uyu mubare uza kugabanuka mu mwaka wa 2020 na 2021 kubera icyorezo cya Covid-19.
Dore ahantu hatandatu nyaburanga watemberera mu gihe wasuye Ubutaliyani
1. Rome
Rome ni umurwa mukuru w'u Butaliyani, uherereye hagati mu gace ka Lazio, akaba ari umujyi mugari ufite amateka ndetse n'iterambere icyarimwe. Hazwi cyane kuba hari inyubako za kera z'abaromani ndetse akaba ari naho haherereye Leta ya Vatican.
Rome igabanyijemo uturere twinshi turimo akarere ka Colosseo karimo ibyiza nyaburaga bya kera nk'inyubako ya 'Colosseum' yubakishijwe urutare n'amatafari, hakaba harahoze ari ihuriro ry'imyidagaduro, hariyo kandi 'the Forum of Augustus' ni imbuga iriho inyubako zubatswe na Augustus ndetse n'urusengero rwa Mars Ultor.
Inyubako ya Colosseum
Forum of Augustus iriho amazu yubatswe na Augustus
Hari kandi umusozi wa 'Capitoline' ndetse na 'Roman Forum' ikigo cya politiki n'ubucuruzi bwa Rome ya kera, aha ni ho abanyagihugu bazaga kumvira disikuru no guhura n'abasenateri nka Julius Caesar.
Mu nkengero z'uyu mujyi hari Rome ya kera, irimo urusengero rwa kera rwaba Romani rwitwaga Pantheon, hariyo katedrali zitangaje n'izindi nyubako za Renaissance zubatswe mu kinyejana cya 15 na 16. Leta ya Vatican iri muri uyu mujyi rwagati hazwiyo cyane Basilika ya Mutagatifu Petero, Ingoro y'intumwa na Chapel ya Sistine.
Roman Forum aha niho hatangirwaga disikuru za Julius Caesar
Basilika ya Mutagatifu Petero
Rome hariyo byinshi byo kubona no gukora byasaba amezi kugira ngo umuntu abisure byose, ariko zimwe mu nzira nziza zo kumenya byinshi muri uyu mujyi, ni ugukora ingendo za bisi zigenda zihagarara ahantu hatandukanye nyaburanga, ba mukerarugendo bakaba bavamo bakahatembera uko bashaka.
2. Florence
Florence ni umurwa mukuru wa Tuscany hakunze kwitwa agace ndangamurage kubera hari ibikorwa byinshi by'ubuhanzi n'ubukorikori, ni ho inyubako za Renaissance zo m'Ubutaliyani zatangiriye, ndetse ninaho hatangiriye abahanzi benshi, abahimbyi, abanditsi, abahanga n'abashakashatsi, ninaho bahimbye opera n'ifaranga rya Florine byavanye uburayi mu bihe by'umwijima.
Florence kandi hazwiho kuba haturuka abami benshi ndetse n'aba Papa (Popes), aka gace gafite ingoro ndangamurage nyinshi na kathedrali itangaje ya Santa maria del Fiore n'ingoro ya Ufizzi na Pitti. Hariyo ikibanza kinini cya The Piazza della Signoria, ni ho hubatswe inyubako nziza n'amashusho azwi cyane ku isi nka Perseus of Cellini.
Kathedrali ya Santa Maria del Fiore
Ikibumbano cya Perseus of Cellini kigaragaza Perseus afite umutwe wa Medusa
Hariyo n'ishusho ya David ya Michelangelo. Urugendo rw'amaguru muri uyu mujyi rugufasha kubona ahantu heza hatandukanye harimo ikiraro cya Ponte Vecchio kizenguruka umugezi wa Arno, kandi kirimo amaduka menshi n'imitako.
Hari n'amasoko ya San Lorenzo, ari mu hanyurwa na ba mukerarugendo cyane bashaka kugura ibiribwa gakondo byo mu Butaliyani ndetse n'ibikoresho byakozwe n'intoki.
Ikiraro cya Ponte Vecchio kiriho amaduka
3. Venice
Venice ni umujyi udasanzwe wubatswe kuri lagoon ikikijwe n'inyanja ya Adriatika iherereye mu majyaruguru y'u Butaliyani, Venice ni ikirwa kinini kirimo ibirwa 118 bihuzwa ni biraro byinshi byiza n'imiyoboro minini y'amazi nyaburanga, umwe muri iyo miyoboro y'amazi witwa Grand canal, ni wo uzwi cyane ugabanya uyu mujyi mo ibice bibiri.
Umuyoboro w'amazi uzwi nka Grand canal ugabanya Venice mo ibice bibiri
Venice ikunze kuba yuzuyemo abantu kandi harahenze, ariko hakwiriye gusurwa kugira ngo umuntu arebe ibyiza nyaburanga bihari nka 'Saint Mark's square' ni ahantu hari imbuga nini ikoze mpande enye hagati y'inyubako ndetse na Basilika mu burasirazuba bwaho, hari n'ingoro ya Doge n'icyiraro cya Rialto.
Imbuga ya Saint Mark's square ifite mpande enye
Kimwe mu bintu bikunze gukorwa muri Venice, ni ugukora urugendo muri gondola ukanyura mu muyoboro wa Grand canal. Buri mwaka Venice yakira imwe mu minsi mikuru ya Carnival yo mu Butaliyani aho imihanda iba yuzuye abantu bambaye imyenda y'amabara atandukanye na masike.
Icyo gihe umuyoboro wa Grand canal uba wuzuyemo gondola ndetse n'ubwato bwinshi bwatatswe neza, nta modoka ziba muri aka gace abantu bagenda n'amaguru cyangwa bagatwara taxi z'amazi, Venice kandi ikunze kugarizwa n'amazi menshi mu gihe cy'itumba.
Umunsi mukuru wa Carnival ubera muri Venice
4. Pompeii
Pompeii ni umwe mu mijyi izwi cyane w'abaromani, ukaba uherereye hafi n'umujyi wa Naples, hamenyekanye cyane kubera ko harukiwe n'ikirunga cya Mt Vesuvius mu mwaka wa 79 mu gihe cy'ivuka rya Yezu, iki kirunga cyamennye amabuye ashyushye n'imyuka kuri uyu mujyi birawutwikira kuburyo nta kintu na kimwe cyari kikigaragara hejuru, ubuzima n'ibikoresho byabari bahatuye birangirika.
Mbere wari umujyi ukize utuwe n'abantu bari hagati y'ibihumbi 10 n'ibihumbi 20 kandi ufite inyubako zihebuje, nyuma y'ibinyejana byinshi uyu mujyi ugitwikiriwe n'ivu ry'ikirunga, mu myaka ya 1700 baje kuhacukura bahasanga umujyi munini w'abagereki n'abaromani ufite inyubako nini z'ubwoko bwose.
Umujyi wa Pompeii wari wararukiwe nikirunga cya Mt Vesuvius
Umujyi wa Pompeii wongeye kuba ahantu nyabagendwa
Mo imbere mu mazu hari hagiye harimo ibisigazwa by'abantu bari mu bikorwa bitandukanye, abandi baryamye ndetse n'imigati iri muziko yari itetswe. Utu duce turimo ibisigazwa twagiye twubakirwa, kandi umubare munini w'abantu bavuye mu bihugu bitandukanye uza kuhasura bakerekwa ubuzima abaromani ba kera babagamo.
Ibisigazwa by'abantu ubwo Mt Vesuvius yarukaga ku mujyi wa Pompeii
Uyu mujyi wongeye guturwa ubu ukaba ufite abaturage bagera ku bihumbi 25 batuye muri kilometero 10 uvuye kuri iki kirunga cya Mt Vesuvius, ndetse kigaragara nkikitarazimye, iyo winjira muri uyu mujyi unyura ku masoko acuruza ibyo kunywa n'ibyo kurya.
5. Inkombe ya Amalfi
Inkombe ya Amalfi iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Campania, hafi n'umujyi wa Positano, Amalfi ifite ubwiza budasanzwe bituma ikurura ba mukerarugendo benshi, iyo uri kuri iyi nkombe uba ureba inyanja ya Tyrrhenian n'ikigobe cya Salerno
Inkombe ya Amalfi yitiriwe umujyi wa Amalfi
Iyi nkombe yitiriwe umujyi wa Amalfi ndetse akaba ariho hari inzira yambuka mu nyanja ya Mediterane, ikikijwe n'ahantu henshi nyaburanga harimo uyu mujyi wa Amalfi, umujyi wa Ravello iyo uwurimo uba ureba umugezi witwa Valley of dragons, ndetse hakaba hari ubusitani bwiza cyane.
Umujyi wa Ravello ufite ubusitani bwiza
Hari kandi Villa Rufolo akaba ari inyubako y'amabuye, ndetse n'umucanga ku nkombe ya Amalfi witwa Maiori beach, uhasanga n'amasenga menshi harimo izwi cyane kw'izina rya Emerald Cave, irimo amazi yinjirwamo hakoreshejwe ubwato gusa.
Emerald Cave ni isenga irimo amazi afite ibara ry'icyatsi hagendamo ubwato gusa
6. Cinque Terre
Cinque Terre ni agace kazwi cyane m'Ubutaliyani bizuve 'ubutaka butantu' ni imidugudu itantu yubatswe ihujwe n'imisozi migufi iri ku nkombe ya Mediterane mu Majyaruguru ikarebana n'inkombe ya Amalfi iri mu Majyepfo, iyi midugudu ni Riomaggiore, Manarola, Corniglia, Vernazza na Montorosso.
Agace ka Cinque Terre karimo imidugudu itantu
Corniglia niwo mudugudu usa nkuri kure y'amazi ndetse Vernazza niwe ushyushye cyane, ufite amazu y'amabara ndetse n'insengero ziri ku cyambu. Hari inzira nyabagerwa ihuza ino midugudu itantu yitwa Sentiero Azzurro, inzira iva Riomaggiore yerekeza i Manarola yitwa Via Dell'Amore bivuze urugendo rw'urukundo.
Inzira ya Via Dell'Amore
Hari ibyambu byuzuyemo ubwato bwo kuroba ndetse iyo uri kuri iyi midugudu hejuru iguha ishusho nziza y'amazi ari hepfo, aka gace gakungahaye mu buhinzi n'uburobyi ndetse hagizwe umurage wa UNESCO.
Source: Wikipedia, Touropia, Planetware, Schengenvisa
TANGA IGITECYEREZO