Kigali

Umu-Hacker w’umunya-Amerika yigambye ibitero by’ikoranabuhanga yagabye kuri Koreya ya Ruguru anasobanura uburyo yakuyeho internet y’iki gihugu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/02/2022 16:15
0


Mu ntangiriro za 2022 Koreya ya ruguru yagiye ihura n'ibibazo bya murandasi yagendaga biguru ntege, gusa ntabwo yari izi ngo ni nde uri inyuma y'iki gikorwa kibisha. Icyako hacyekwaga igihugu nka Amerika. Kuri iyi nshuro intyoza mu ikoranabuhanga yo muri Amerika yatangaje ko yabikoze igamije kwihimura kuri iki gihugu.



Ibi bibazo iki gihugu cyahuye nabyo byaterwaga n’igitero kizwi nka “denial-of-service attack” cyari cyabagabweho. Iki gitero kizwi cyane mu ikoranabuhanga rishingiye ku mikorere ya murandasi ndetse n’imikorere y’imiyoboro ya mudasobwa aho ugabye igitero aba agamije gukuraho itumanaho cyangwa uburyo bwo kugera ku makuru runaka cyangwa mudasobwa ntikore neza, gusa ahanini iki gitero kibanda kuri 'routers' na 'server'.

Uyu munyabumenyi wigenga usanzwe ari umushakashtsi wiyise P4X, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru wired yavuze ko agaba iki gitero yari agamije kwihimura kuko avuga ko iki gihugu nawe kigeze kwamwataka binyuze mu ba hacker bacyo. Mu magambo ye yagize ati ”Niyumvaga nk’umuntu ufite icyo gukora kandi niba batabona ko dufite amenyo biracyaza”. Yongeyeho ati: ”Mu gihe ugerageje kutwataka jya uhita umenya ko ibikorwa remezo byawe bimwe bigiye kujya hasi”.


Uyu mugabo avuga ko ubwo yamaraga kwatakwa n'aba hacker bo muri Koreya ya ruguru yahise ahamagwara na FBI, gusa nta kintu na kimwe leta yabikozeho, niko guhita afata icyemezo cyo kwitabara. Avuga ko iki gitero yagabye cyagaragajwe n'impuguke zo muri google (Threat Analysis Group (TAG)).

Iki gikuba cyo kubura internet (murandasi) mu gihugu cya Koreya ya ruguru n’ubusanzwe isanzwe idafite abaturage benshi bakoresha internet, cyaje ubwo iki gihugu cyari kiri kumurika ibitwaro bya rutura giheruka gushyira ku mugaragaro ndetse iki gihe byatangajwe ko ikinyamakuru cyo kuri internet cya Leta kitari kirimo gufunguka.

Junade Ali impuguke iri mu itsinda rishinzwe kureberera murandasi muri koreya ya Ruguru yavuze ko bijya gutangira byafashe ibyumweru bibiri, gusa ngo ntabwo yigeze amenya ngo ni nde uri kubataka ndetse naho yaba aturuka. Nyuma byaje kuba agatereranzamba ubwo imirongo ya internet yavagaho mu gihugu hose.

Nubwo hatahise hamenyekana impamvu nyamukuru, gusa uyu munya-Amerika yaje kuvuga ko ariwe wari ubiri nyuma ndetse avuga ko atari afite umugambi wundi ahubwo yari agamije kwerekana ko ahari ndetse anashora gukora ibirenze.

Mu bijyanye n'ikoranabuhanga habaho ubwoko bwinshi bw'aba hackers, gusa umeze nk'uyu ashyirwa mu cyiciro cya Grey Hat aho abikora agamije kwemeza abantu runaka ko ashoboye cyangwa agamije kwishimisha. Nyuma y'uko bibaye, uyu mugabo wateje akaga igihugu mu gihe kingana n'amasaha 6, yaje kuganira n'ikinyamakuru cya wired atangaza byose, banakora ubushakashatsi basanga ibyatangajwe byose ni byo.

Uyu mugabo yatangaje ko agiye gushinga website y’umwijima ndetse anavuga ko agiye guha akazi abackeri benshi (hacktivists) mu rwego rwo gushaka gushora ibitero kuri koreya ya ruguru. P4x yavuze ko ibi bikorwa bizanyura mu mushinga yise ”FUNK” bisobanuye Fu North Korea.

P4X ati ”Ushobora gukora itandukaniro nk’umuntu umwe gusa urubuga rwa FUNK ruzasoma byose, intumbero ni ugukusanya amakuru mu rwego rwo kubuza koreya ya ruguru guhakinga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi”. P4X ubusanzwe ni umushakashatsi mu bijyanye n'umutekano w’ikoranabuhanga nk'uko ikinyamakuru reddit kibitangaza ndetse aha ninaho igihugu cya Koreya ya ruguru cyahereye kimugabaho ibitero.

Src: independent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND