Kuwa 19 Werurwe 2025, Apple yamuritse iPhone 16e, igice gishya cyihendutse cy’uruhererekane rwa iPhone 16, kikaba gifite ibikoresho by’ubwenge bw’ubukorano (Apple Intelligence). Ikirushijeho ni uko iyi telephone ihendutse cyane hagamijwe ko ikoreshwa na benshi.
iPhone 16e isimbuye iPhone SE, yatangajwe bwa nyuma mu 2022, yari iPhone y’igiciro gito mu bicuruzwa bya Apple. Igiciro cyayo cy’ifatizo ni $599, kikaba kiri hasi ugereranyije n’igiciro cya iPhone 16 isanzwe, ariko kikaba kiri hejuru ya SE, yaguraga $430.
Iki gicuruzwa cya Apple gishya gikoresha modem ya Apple yihariye yitwa C1, ifasha muri serivisi z’ubwenge bw’ubukorano. Izi serivisi zirimo ubushobozi bwo gusubiramo amagambo n’amajwi, kurema emojis nshya, ndetse na Siri yabaye umufasha urushijeho kuba ingirakamaro.
Apple yanagaragaje ko iyi telefoni nshya ifite bateri iramba kurusha SE yahagaritswe, ndetse na kamera ifite ubushobozi burenze.
Gutumiza mbere iPhone 16e bizatangira ku wa Gatanu Werurwe 21, 2025, kandi izatangira kuboneka mu maduka ku wa 28 Gashyantare 2025.
"Turishimye cyane ko iPhone 16e yuzuzanya n’uruhererekane rwa iPhone 16 nk’uburyo bukomeye kandi buhendutse bwo kugeza ubunararibonye bwa iPhone ku bantu benshi," Kaiann Drance, Visi Perezida wa Apple.
Apple yatangiye kwamamaza ikoranabuhanga ryayo rishingiye kuri AI guhera muri Kamena umwaka ushize, ariko iryo koranabuhanga riracyatangizwa buhoro buhoro. Uburyo bwose bw’izi serivisi ntiburatangira gukwirakwizwa muri Amerika, kandi ntiburagezwa mu bice bimwe by’isi.
Apple irimo guhura n’ibibazo by’isoko mu Bushinwa, aho serivisi z’ubwenge bw’ubukorano za iPhone zitaraboneka. Kugeza ubu, ntibiramenyekana igihe zizatangirira kuhagera.
Uretse ubushobozi bwa AI, iPhone 16e ifite screen ya inch 16.1, kandi nta buto ya Home Screen nk’iyo abakunzi ba SE bari bamenyereye. Ahubwo, iyi telefoni nshya izajya ifungurwa hifashishijwe uburyo bwo kumenya isura (Face ID).
Kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu, imigabane ya Apple yari yageze hafi kuri $245, munsi y’agaciro k’imigabane kari hejuru ya $260 kagezweho mu Ukuboza umwaka ushize.
Src: CBS News
TANGA IGITECYEREZO