Mbere yo kuryama buri joro, Holly Wang yinjira ku rubuga rwa DeepSeek kugira ngo agirane nayo “ibiganiro bimuhumuriza.” Kuva mu kwezi kwa Mutarama ubwo iyi porogaramu y’ubwenge buhangano (AI) y’Abashinwa yagaragaraga, uyu mukobwa w’imyaka 28 ayisangiza ibibazo bye birimo n’urupfu rwa nyirakuru.
Aragira ati: “DeepSeek ni nk’umujyanama wanjye mwiza. Intera gutekereza ibintu mu buryo butandukanye, ndetse iruta serivisi nigeze kwishyura".
Mu gihe porogaramu za AI ku isi zikoreshwa mu kwandika raporo, gutegura ingendo no kwiga ubumenyi bushya, Abashinwa bo batangiye kuzikoresha nk’uburyo bwo kuganira bakagaragaza uko biyumva.
Mu gihugu gifite urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri bwinshi no gucika intege ku hazaza habo, bamwe muri bo basanga DeepSeek ari igisubizo cy’ubwigunge.
DeepSeek yigaruriye imitima y’Abashinwa kubera uburyo yandika ibisubizo byayo, yerekana uko ibitekereza mbere yo gusubiza. Ni yo mpamvu hari abayifata nk’inshuti cyangwa umujyanama wihariye.
AI yagize ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga. Mu kwezi kwa Mutarama 2025, DeepSeek yageze ku mwanya wa mbere mu gushakwa kuri internet, bituma imigabane y’ibigo by'ikorana buhanga byo muri Amerika igabanuka.
Nubwo hari impungenge ku bijyanye n’ukuntu Leta y’u Bushinwa
ishobora kuyikoresha mu gucunga amakuru y’abayikoresha, abenshi ntibabiha
agaciro. Umwe mu bayikoresha yabwiye BBC ati: “Ibi ntabwo bintera ikibazo, icy’ingenzi ni uko inyumva,”.
Igihugu cy'ubushinwa kiganjemo urubyiruko rudafite akazi gusa bijyana n'ubwinshi bw'abaturage aho gituwe na miliyali 1.417 ugendeye ku mibare ya 2025 ya worldometer.
AI ishobora kuguhumuriza kuruta uko ubitekereza, gusa ugomba kugira amakenga igihe uyiganiriza amakuru yawe
TANGA IGITECYEREZO