Inota rimwe ku manota 12 niryo amakipe abiri y'ibigugu mu Rwanda abashije gusarura kuri Stade ya Huye mu mikino ya shampiyona y'u Rwanda
Umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wasize amakipe y'ibigugu, Rayon Sports na APR FC, yongeye kunanirwa gukura amanota atatu kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y’uko no mu mikino ibanza zatsindiwe kuri iyo stade
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, Rayon Sports yanganyije na Amagaju FC igitego 1-1, igumana umwanya wa mbere n’amanota 41, irusha APR FC amanota ane.
Umukino wa Rayon Sports na Amagaju FC watangiye amakipe yombi ashaka uburyo bwo gufungura amazamu, ariko Rayon Sports yaje kubona igitego ku munota wa 30, gitsinzwe na Fall Ngagne ku mupira mwiza yahawe na Rukundo Abdoulrahman.
Gusa, Amagaju FC ntiyacitse intege, maze ku munota wa 78, Kiza Useni Seraphin yishyura ku mupira yari ahawe na Masudi Narcisse. Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cya kabiri, ariko Amagaju FC akomeza kwirwanaho, umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota.
Uyu mukino wasanze Rayon Sports ikomeje kudatsinda kuri Stade ya Huye, kuko no mu mikino ibanza yatsindiwe aho na Mukura VS 2-1.
Undi mukino wabaye ku Cyumweru, APR FC yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0, gitsinzwe na Malanda Destin ku munota wa 18. APR FC yagerageje kwishyura, ibona uburyo butandukanye burimo kufura nziza yatewe na Djibrill Outtara ku munota wa 86, ariko umupira ukubita igiti cy'izamu.
Iyi ntsinzi ishimangira ko Stade ya Huye ikomeje kuba imbogamizi ku makipe y'ibigugu, kuko no mu mikino ibanza APR FC yari yatsinzwe n'Amagaju FC 1-0 kuri iyo stade.
Nyuma y’uyu munsi wa 18, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 41, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 37. Ibi bigaragaza ko urugamba rwo kwegukana igikombe rugikomeje, cyane ko amakipe yose akomeye afite imikino igoranye imbere yayo.
Ibi bisobanuye ko mu manota 12 amakipe y'ibigugu yahataniye muri Stade ya Huye inota Rimwe Rayon Sports yakuye ku mukini w'Amagaju niryo ritashye mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri Stade ya Huye Mukura yisubije APR FC
Rayon Sports nayo nyuma yo gutakaza imbere ya Mukura mu mikino ibanza mu mikino yo kwishyura yanganyije n'Amagaju
TANGA IGITECYEREZO