RURA
Kigali

Mukura VS yagarikiye APR FC i Huye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/02/2025 14:52
0


Mukura VS yatsinze APR FC mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe kuri iki Cyumweru guhera Saa cyenda kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.



APR FC nyuma yuko itsinzwe yakomeje kuba kumwanya wa kabiri n'amanota 37 aho irusha amanota 4 na Rayon Sports yanganyije n'Amagaju FC ku munsi wejo kuwa Gatandatu.

Uko umukino wagenze umunota ku munota;

Umukino urangiye Mukura VS itsinze APR FC  1-0

90+1' APR FC ibonye kufura nziza itewe na Niyibizi Ramadhan ayinyuza mu nsi y'urukuta ariko Nicolas Sebwato ayikuramo

Umukino wongeweho iminota 6

89'  Mukura VS irarokotse ku ishoti ryyari rirekuwe na Bacca ariko Uwumukiza Obed aratabara

86' APR FC ibonye kufura nziza ku ikosa Uwumukiza Obedi yari akoreye Mugisha Gilbert maze iterwa na Djibrill Outtara gusa umupira ukubita igiti cy'izamu

84' Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Malanda Destin hajyamo Niyonizeye Fred

83' Kwitonda Alain Bacca ahawe umupira Djibrill Outtara are

80' Twinjiye mu minota 10 ya nyuma y'umukino aho Mukura VS ikiyoboye n'igitego 1-0

75' Sunzu Bonheur ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukura umupira aho Aliou Souane yari agiye guterera kufura

74' Mamadou Sy abonye umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina aragarama arekura ishoti ariko usanga Nicolas Sebwato ahagaze neza

71' Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Iradukunda Elie Tatou hajyamo Sunzu Bonheur

67' Hakim Kiwanuka asimbuwe na Kwitonda Alain-Bacca

64' Mukura VS ibonye kufura nziza ku murongo wo mu rugo winjira mu rubuga rw'amahina ivuye ku ikosa Aliou Souane akoreye Iradukunda Elie Tatou. Itewe na Elie Tatou ariko umupira ukubita mu rukuta

60' Nyamukandagira irase igitego cyabazwe ku mupira mwiza waruzamuwe na Niyomugabo Claude ariko Djibrill Outtara na Hakim Kiwanuka bagiye gusyiraho umutwe ubabana muremure

54' APR FC iri gushaka igitego cyo kwishyura ku bubi no kubwiza aho abakinnyi bayo barimo Hakim Kiwanuka,Niyibizi Ramadhan bari gukinana imbaraga zidasanzwe

50' Djibrill outarra abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina awiherewe na Ntalindwa Aimable ariko Ishimwe Abdul amubuza kuwutera neza

46' APR FC itangiye isatira cyane, Mamadou Sy yari abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina gusa giye kurekura ishoti Rushema Chriss awumukuraho

Igice cya kabiri gitangiye APR FC ikora impinduka mu kibuga havamo Dauda Yussif,Ruboneka Jean Bosco,Denis Omedi na Mamadou Lamine Bah hajyamo Nshimirimana Ismail Pitchou, Niyibizi Ramadhan,Mugisha Gilbert na Mamadou Sy

Igice cya mbere kirangiye Mukura VS iyoboye n'igitego 1-0

45+3' Jordan Dimbumba aryamye hasi mu rubuga rw'amahina rwa APR FC nyuma yuko agonganye na Niyigena Clement

45+1' Ruboneka Jean Bosco ateye kufura yari iteretse ahantu heza gusa inyura hejuru y'izamu kure

Igice cya mbere cyongeweho iminota 3

43' Hakizimana Zubel ahawe umupira mwiza na Jordan Dimbumba azamuka yiruka asabwa kuwuhindura imbere y'izamu birangira atinze ba myugariro ba APR FC bawushyira muri koroneri itagize icyo itanga

40' Malanda Destin aryamye hasi mu kibuga hagati nyuma yuko agonganye na Aliou Souane

37' Myugariro wa Mukura VS,Abdul Jalilu yari yitsinze akoresheje umutwe gusa umupira unyura impande y'izamu gato cyane havamo koroneri itagize icyo itanga

32' Uruhande rw'inyuma rw'ibumoso rwa APR FCruriho Niyomugabo Claude  ntabwo ibintu bimeze neza niho abakinnyi ba Mukura VS bari kunyura cyane ndetse umutoza yahagurukije Nshimirimana Ismail Pitchou nawe ushobora kurunyuraho ari kwishyushya

31' Denis Omedi ahawe umupira na Mamadou Lamine Bah arekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira unyura hejuru y'izamu kure

28' Boateng Mensah yari yongeye gutungura umunyezamu ku mupira yarahawe na Ishimwe Abdul gusa umupira unyura hejuru y'izamu

25' APR FC iri kugerageza kuba ihereye mu kibuga hagati gusa ntabwo birikuyikundira neza aho biri kurangira imipira irenze

22'Nyuma yuko Mukura VS ifunguye amazamu ikomeje kwiharira umupira

18' Malanda Destin afunguye amazamu ku mupira yarahawe na Jordan Dimbumba ahita arekura ishoti riruhukira mu nshundura

14' Myugariro wa Mukura VS,Abdul Jalilu ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Ouattara

12' Rutahizamu w'ikipe ya Mukura VS,Boateng Mensah yari ashatse gutungura umunyezamu arekura ishoti rya kure ariko rinyura hepfo y'izamu

7' Byiringiro Gilbert yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yuko akoreye ikosa Malanda Destin ndetse hanatangwa kufura itewe na Boateng Mensah maze Ishimwe Pierre ashyira umupira muri koroneri

6' APR FC ikomeje kugaragaza ko itari bworohere Mukura VS,Hakim Kiwanuka arekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo gusa Nicolas Sebwato aba maso

3' APR FC ibonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu. Rutahizamu,Djibril Outtara abonye umupira mwiza imbere y'izamu arekura ishoti ariko rinyura imbere y'izamu habura uwushyira mu nshundura

2' Mukura VS ihise ishaka kubyaza uburyo bwa mbere umusaruro abarimo Iradukunda Elie Tatou barekura amashoti ariko akubita mu maguru ya ba myugariro

1'Umukino utangijwe n'ikipe ya APR FC,abakinnyi bayo bahita banawurenza

Abakinnyi 11 ba APR babanje mu kibuga; Ishimwe Pierre , Niyigena Clement, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, Mamadou Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco, Sheikh Djibril Outtara na Dauda Yussif.


Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga; Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Uwumukiza Obed , Hakizimana Zubel, Ntalindwa Aimable, Dimbumba Jordan, Abdul Jalilu, Boateng Mensah,Malanda Destin na Iradukunda Elie Tatou.


Ikipe ya Mukura VS igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 24 mu gihe APR FC yo iri kumwanya wa 2 n'amanota 41.

Mu mukino uheruka wa shampiyona Mukura VS yatsinzwe na Etincelles FC 2-0 naho APR FC yo yatsinze AS Kigali 2-1. Umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 4-2.

Mu mwaka ushize w'imikino ubwo Nyamukanagira yaherukaga kuri iki kibuga mu mwaka ushize w'imikino ikina na Mukura VS yari yayitsinze ibitego 2-0. Byari byatsinzwe na Shaiboub ndetse na Niyibizi Ramadhan.

Ni mu gihe kandi ku mukino APR FC iheruka gukinira kuri Stade mpuzamahanga ya Huye bitagenze neza dore ko yatsinzwe n'Amagaju FC 1-0.

Mu mikino 7 iheruka guhuza aya makipe yombi,APR FC yatsinzemo 4 banganya 3.

Uyu mukino ugiye kuba nyuma yuko ku munsi wejo kuwa Gatandatu ikipe y'Amagaju FC yanganyije na Rayon Sports 1-1 n'ubundi muri iyi Stade mpuzamahanga ya Huye.


Abakinnyi ba APR FC bagera kuri Stade 


">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND