Ikipe ya Feyenoord yo mu Buholandi yatangaje Robin van Persie, icyamamare cyayikiniye, nk’umutoza mukuru mushya, asimbura Brian Priske wirukanwe kubera umusaruro mubi.
Van Persie, w’imyaka 41, yinjiye mu mwuga
w’ubutoza mu 2024, ubwo sc Heerenveen yamuhaga amahirwe yo kuyibera umutoza
mukuru, nyuma y’igihe gito atoza amakipe y’abakiri bato muri Feyenoord. Nubwo
yatsinze imikino ikomeye nka 1-0 kuri PSV Eindhoven, yanahuye n’ibizazane,
harimo gutsindwa ibitego 9-1 na AZ Alkmaar no gusezererwa mu gikombe cy’igihugu
na Quick Boys 3-2.
Nyuma yo
kumvikana na Heerenveen, aho yari afite amasezerano kugeza mu 2027, Van Persie
yasinye amasezerano mashya na Feyenoord azageza muri Kamena 2027. Ku mbuga
nkoranyambaga z'ikipe, Van Persie yagize ati: "Buri wese azi
umubano wanjye udasanzwe na Feyenoord. Ntewe amatsiko no gufatanya n'abatoza
b'inzobere n'abakinnyi kugira ngo tugere ku ntsinzi, dushyigikiwe n'abafana
bacu b'Intwari za De Kuip."
Nubwo
byavugwaga ko Erik ten Hag, wahoze atoza Ajax na Manchester United, ariwe wari
ku isonga mu bakandida, ntabwo byashobotse. Rene Hake, wungirije Ten Hag muri
Manchester United, azaba umutoza wungirije wa Van Persie muri Feyenoord.
Umuyobozi wa tekiniki wa Feyenoord, Dennis te Kloese, yavuze ko bahisemo Van Persie kubera ubunararibonye bwe n’ubumenyi bwimbitse ku mukino.
Ati: "Robin
azi neza ibikenewe kugira ngo ikipe igere ku ntsinzi. Azazana umupira
w'ubusatirizi, ubwitange n'imbaraga, bihura n’icyerekezo cya Feyenoord."
Van Persie
yatangiye umwuga wo gukina ruhago muri Feyenoord mu 2001, batwara UEFA Cup
mbere yo kwerekeza muri Arsenal mu 2004. Yanyuze muri Manchester United na
Fenerbahçe, mbere yo kugaruka muri Feyenoord mu 2018, aho yatsinze ibitego 25
anegukana KNVB Cup.
Feyenoord kuri
ubu iri ku mwanya wa gatatu muri Eredivisie, nyuma yo gutsinda Almere City FC
ibitego 2-1. Yanabonye itike ya 1/8 cya UEFA Champions League, isezerera AC
Milan.
Umukino wa
mbere wa Van Persie nk'umutoza mukuru uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 1
Werurwe 2025, aho azayobora Feyenoord kuri De Kuip, ikina na NEC Nijmegen.
Robin Van Perssie wabaye icyogere muri Ruhago yagizwe umutoza mushya wa Feynood yakuriyemo
TANGA IGITECYEREZO