Mu rwego rwo gushimira no gushishikariza abacuruzi gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, Ikigo cy’Imari cya Mobile Money Rwanda Ltd, cyatangije ku mugaragaro igice cya Gatatu cy’ubukangurambaga ‘BivaMoMotima’
Kuri iyi ncuro, ubu bukangurambaga buzibanda cyane ku bacuruzi bakoresha MoMoPay. Ubu bukangurambaga, buri mu mugambi mugari wo guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki no korohereza ubucuruzi binyuze mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abacuruzi ku isonga mu bukungu bugezweho
Abacuruzi bifuza kubona amahirwe yo gutsindira ibihembo bikomeye muri ‘BivaMoMotima 3’, barasabwa kwakira ubwishyu bw’abakiriya banyuze kuri kode yabo ya MoMoPay, ndetse na bo hagati yabo n'abandi bacuruzi bakishyurana bakoresheje MoMoPay.
Biteganijwe ko kuri iyi ncuro, abacuruzi babiri ba mbere b’abanyamahirwe
bazatsindira imodoka zizajya zibafasha mu bucuruzi bwabo (pickup trucks), ibi bikaba ari
uburyo bwo kubashimira uruhare rwabo mu kwimakaza uburyo bwishyurana butekanye
kandi bwihuse.
MoMoPay: Icyizere cy’abacuruzi n’abakiriya
Mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Chantal
Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Limited, yagaragaje ko iyi
gahunda ari inzira yo kwizihiza urugendo rukomeye iyi sosiyete yateye mu
kwimakaza ubwishyu bwa MoMoPay mu Rwanda.
Ati: "Twishimiye gutangiza icyiciro gishya cya ‘BivaMoMotima’ kuko twageze ku ntsinzi ikomeye umwaka ushize. Twabonye abacuruzi barenga 500,000 batangiye gukoresha MoMoPay, ndetse abakiliya 3.3 miliyoni bakoresheje ubu buryo mu kwishyura."
Yakomeje agira ati: "Ibi byerekana ko ubucuruzi
bukomeje kwimukira ku ikoranabuhanga, bigahura n’icyerekezo cya Leta y'u Rwanda cyo guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.
‘BivaMoMotima 3’, ni uburyo bwo gushimira abacuruzi no gukomeza kubashishikariza
gukoresha MoMoPay.”
Amahirwe mashya ku bacuruzi
Gahunda ya ‘BivaMoMotima’ imaze kumenyekana
nk’imwe mu zifasha kwimakaza ikoreshwa ry’amafaranga hakoreshejwe
ikoranabuhanga. Iki cyiciro cya gatatu cyayo kigamije kwibanda ku bacuruzi, dore
ko ari bo nkingi y’ubucuruzi bwa buri munsi. MoMoPay ifasha abacuruzi kwakira
ubwishyu hifashishijwe kode yihariye, bityo bakirinda ibyago byo
gukoresha amafaranga mu ntoki no gutakaza umwanya.
Uyu munsi, Mobile Money Limited ifite abacuruzi
barenga 500,000 bakoresha MoMoPay, kandi ikomeje gushishikariza abandi kwiyandikisha kugira ngo bungukire muri ubu buryo
bworoshye, butekanye kandi bujyanye n’igihe.
Ubucuruzi bw’ejo hazaza ni ubushingiye ku ikoranabuhanga
Mu gihe ubukungu bw’Isi buhura n’impinduka nyinshi,
uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana ni inkingi ikomeye y’ubucuruzi
bugezweho. Mobile Money Limited yiyemeje gukomeza gushyigikira abacuruzi
n’abakiliya bayo, hagamijwe iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu
bwishyurane bugezweho, bwihuse kandi bwizewe.
Muri Gashyantare 2024, nibwo MTN Mobile Money Rwanda
Ltd yatangije ubukangurambaga bwiswe #BivaMoMoTima, bugamije guhemba abakoresha
neza uburyo bwo kwishyura binyuze kuri telefoni bwa Momo Pay.
Ubu bukangurambaga bugamije gushimira abakiliya ba MTN Mobile Money, bishyura cyangwa bishyurwa ibintu binyuze kuri Momo Pay.
MoMo Pay ni uburyo bwo kwishyura bwa MTN Mobile Money
bwatangiye mu gihe cya Covid-19, bwari bugamije korohereza abantu guhererekanya
amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga.
Iyi serivisi abayikoresha biganjemo abamotari,
abacuruzi n’abandi bakenerwa kwishyuza, uwishyuwe muri ubu buryo asabwa ikiguzi
cya 0.5% mu gihe yakiriye ari hejuru ya 4,000Frw.
Chantal Kagame uyobora Mobile Money Rwanda Ltd yatangaje ko hatangijwe icyiciro cya gatatu cy'ubukangurambaga bwa 'BivaMoMotima'
Abanyamahirwe babiri ba mbere ni bo bazegukana izi modoka zizakomeza kubafasha mu bucuruzi bwabo
TANGA IGITECYEREZO