Abaturage bo mu gace ka Nyanama, i Kampala, bahungabanyijwe n'inkuru ibabaje ivuga ko umwana w’umuherwe wo muri ako gace yiyahuye nyuma yo gusaba se amafaranga yo kwifashisha ku ishuri, ariko akayamwima.
Nyakwigendera Elishamah Ssesanga yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Seeta High School. Se, Ssesaazi Robert, umucuruzi ukomeye akaba na nyiri ishuri rya Trinity Love School, yavuze ko yababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mwana we.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Witness, avuga ko iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025. Biravugwa ko Elishamah yiyahuye bitewe n’agahinda gakabije no kwiheba.
Bivugwa ko ibi byabaye nyuma y’uko uyu mwana yari yasabye se amafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amashilingi (akabakaba 766,494 RWF), ariko se akanga.Se yamusobanuriye ko atari afite ayo mafaranga, ndetse amugira inama amusaba gusobanura impamvu nyayo ayakeneye, ariko Elishamah ntiyagira icyo amusubiza.
Hari abakeka ko yabitewe n’ukuntu se yanze kumuha ayo mafaranga. Umurambo wa Elishamah wabonwe n’abanyeshuri biganaga, aho bamusanze amanitse ku mugozi mu macumbi y’abanyeshuri baba mu kigo.
Ibi byabaye mu gitondo ubwo abanyeshuri biteguraga kujya mu ishuri. Bahise batabaza ubuyobozi bw’ishuri, nabwo buhamagara polisi.
Iyi nkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bayakiriye bababaye. Benshi bagaragaje impungenge ku burere bw’abana n’uburyo ababyeyi bakwiye kwita ku mibereho yabo, cyane cyane ku buzima bwo mu mutwe.
Umurambo wa Elishamah washyinguwe kuri iki Cyumweru i Kyotera.
TANGA IGITECYEREZO