Isi iri kugana ku mafaranga y’ikoranabuhanga ndetse n'andi yose arifatiyeho. Uyu munsi wanone hafi y’ibigo by’ikoranabuhanga ku Isi amafaranga menshi biyakura mu bikorwa byo kwamamaza. Ikigo cya Facebook cyahinduye izina kiyita Metaverse magingo aya kiri mu gihombo gikabije ndetse byanakomye mu nkokora nyiri ikigo Zuckerberg.
Ubucuruzi ni Isi iturwamo n’abafite imitima yihangana
ndetse ni nayo mpamvu ituma benshi ku Isi babaho bafite ubwoba bwo kwirengera
ingaruka ndetse binabaviramo inzitizi y’iterambere ryabo. Kuri iyi nshuro Isi
yose yacitse ururondogo kubera igihombo ikigo cya Metaverse kibarirwamo imbuga
nkoranyambaga nka Facebook, WhatsApp, Instagram ndetse n'ibindi byinshi.
Nyiri ibi bigo Bwana Zuckerberg nk'umwe mu bantu batunze amafaranga menshi ku Isi ndetse akanaba n'umwe mu bahiriwe n’ikoranabuhanga rishingiye ku
mbuga nkoranyambaga, ari mu gihirahiro nyuma y'uko ikigo cye gihombye agera kuri Miliyari $230 ndetse nawe ubwe bwite agahomba agera kuri Miliyoni $30.
Iki gihombo cyo
gutakaza agaciro k'imigabane ahanini cyatewe n’ubucuruzi bwo kwamamaza iki kigo
cyari gifite, magingo aya ubu bucuruzi bukaba buri gucika intege bitewe n'uko hari ibigo byinshi
biri kwinjira muri iki gikorwa.
Ibigo nka
Amazon biri mu biri guca intege ikigo cya Metaverse ndetse byabaye
agatereranzamba ubwo Zuckerberg yatangazaga ko agiye guhindura izina ry’ihuriro
ry’ibigo bye. Icyo gihe yahawe urw'amenyo n’umuyobozi mukuru wa Amazon aho
yavugaga ko izina yafashe ari izina rusange ndetse ko buri wese uri mu rusiziro
rw’ikoranabuhanga yaryiyita.
Umugabane w'ikigo cya Metaverse wahombyeho akagera kuri 26% ndetse byahise bihanantura ubukungu bwacyo bujya mu kaga. Benshi baravuga ko guhomba kw'iki kigo bishobora kuba bifatiye
ku kuba kiri gushaka guhindura imikorere ndetse no kuba nyambere
mu ikoranabuhanga rigezweho rya Virtual reality. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko ikigo cya Apple cyaba kiri mu mbarutso z'iki gihombo nyuma y'uko hari serivisi z'iki kigo cyahagaritse gukoresha.
TANGA IGITECYEREZO