RFL
Kigali

Rwanda VS Uganda 2003: umukino w'amateka Jimmy Gatete yakubitiwemo ugiye gusubirwamo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/06/2016 7:20
7


Mu mpera z’iki cyumweru dutangiye mu Rwanda hagiye kubera umukino w’amateka aho u Rwanda rugiye gucakirana na Uganda, aho abakinnyi bakinnye umukino w’amateka u Rwanda rwatsinze Uganda bikanarufasha kubona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika, bagiye kongera gutana mu mitwe mu mukino ugiye guhuza u Rwanda na Uganda.



Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2016 wateguwe n’abakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi, higanjemo abakinnye umukino wahuje u Rwanda na Uganda 2003 ubwo u Rwanda rwajyaga gutsindira Uganda iwabo igitego 1-0, umukino waranzwe n’imvururu dore ko rutahizamu w’ u Rwanda icyo gihe yahakubitiwe agakomereka bikamuviramo gutsinda igitego apfutse mu mutwe hose.

Nkuko twabitangarijwe na Katauti Ndikumana uyu mukino uteganyijwe kubera i Remera kuri stade Amahoro guhera saa kumi z’umugoroba, cyane ko ikipe y’igihugu ya Uganda igomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, nayo ikazaba ari ikipe izaba igizwe n’abakinnyi bakinnye uyu mukino w’u Rwanda na Uganda 2003.

rwandaIkipe y'igihugu y'u Rwanda mu mikino ya CAN nyuma yo gukatishiriza itike k'Ubugande

Uyu mukino wateguwe kubera impamvu ebyiri nkuko twabitangarijwe na Ndikumana Katauti, impamvu ya mbere ikaba ari ukwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abakinnyi, abayobozi, abatoza ndetse n’abafana b’umupira w’amaguru ndetse nabandi bakoraga siporo muri rusange.

Impamvu ya kabiri ni ugutangiza ishyirahamwe ry’abakinnyi bakinnye mu ikipe y’igihugu k’umugaragaro kugira ngo ribe umuyoboro bazajya banyuzamo ibitekerezo byabo mu rwego rwo kubaka umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse no gufasha mu bitekerezo ikipe y’igihugu Amavubi.

rwandaIkipe y'igihugu y'u Rwanda ya 2004 hafi ya bose baraza gukina na Uganda kuri uyu wa kane

Amakuru Inyarwanda.com ikesha Ndikumana Katauti ni uko amafaranga yose azava muri uyu mukino ndetse nandi azakusanyirizwa aho azafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, bityo aboneraho gukangurira abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi anongeraho ko uretse kuba ari umukino mwiza bazerekwa ari n’ubufasha bazaba bahaye abanyarwanda bagenzi babo badafite aho bikora.

Bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda bitezwe muri uyu mukino ni nka: Katauti Ndikumana, Olivier Karekezi, Nkunzingoma Ramadhan, Ntaganda Janvier( Elias),Nshimiyimana Eric, Bagumaho Hamis, Muhamudu Mosi, Kamanzi Khalim,Jimmy Mulisa, Canisius, Said Abed Makasi kimwe n’abandi benshi banyuze mu ikipe y’igihugu mu minsi yashize gusa hakazaba higanjemo abakinnye mu ikipe y’igihugu ya 2004 muri CAN.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PHIL8 years ago
    NIBA GATETE GIMMY ATAZAZA NIMUZATEGEREZE UMUFANA. MUKORESHE UKO MUSHOBOYE AZAZE
  • Wasps Fan8 years ago
    Gatete wakoze ayo mateka ko atagaragara kururwo rutonde rwabazakina uwo mukino!
  • elie8 years ago
    eeh! ko nunva bizaba aruburyohe gusa habuze mo gatete ngo azaberekeko umusaza ari umusaza
  • Fanny8 years ago
    Désiré Mbonabucya arihe?,niba atarimo ko bitazaryoha,siwe wari capitaine icyo gihe?
  • Bon Adam 8 years ago
    RBA izatubabarire iwucishe kuri RTV live, ndetse no kuri internet kugira ngo natwe turi hanze y'igihugu tuzawukurikirane. Bizaba ari ibirori bikomeye cyane kongera kubona Muhamud Mossi, Gatete, Nkunzingoma wakinaga imbere akanafata mu izamu, Saidi Abed Makasi,.... Mbega ibirori!!!!!!!
  • jimmy8 years ago
    Nukur ndababwiz ukur, niba jimmy Gatete atayurimo amaher ntayaoboneka akwiye" ikid vyaribyiza akabonekamo pe. Mugabo ndabipfurij itsinzi ikomeye.3-1
  • Clarisse Umuhozari 8 years ago
    Desire m ari mumaguru ya pdg Brenda, niho asigaye akina mw izamu, haha





Inyarwanda BACKGROUND