RFL
Kigali

Basketball: U Rwanda rwasubiriye Afurika y'Epfo no mu gikombe cya Afurika cy'Ingimbi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/09/2024 15:22
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinze iya Afurika y'Epfo amanota mu mukino wa mbere w'igikombe cya Afurika cya Basketball nyuma y'uko no mu Bangavu byari byagenze gutyo.



Ni mu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 3 Nzeri 2024 muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo. 

Watangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri hejuru igera aho ikora amanota 11 naho ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo yo nta nota narimwe irakora.

Aha yabaga iri kubifashwamo n'abakinnyi barimo Dylan Lebson Kayijuka ndetse na Sean Williams bakoraga amanota yiganjemo 2.

Nyuma yaho ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo nayo yatangiye kwinjira mu mukino binyuze ku basore bayo nka Neo Nathan Moja wakoraga amanota 3 cyane. Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye n'amanota 24-12.

Agace ka Kabiri katangiye ikipe y'igihugu ya Afurika irwana no gukuramo ikinyuranyo ibifashijwemo na Inathi Masinga wari wanitwaye neza kuva mu gace ka mbere. 

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakomeje kwitwara neza ibifashijwemo n'abarimo Sean Williams wari wahariwe n'uyu mukino maze igice cya mbere kirangira ikiyoboye n'amanota 50-29.

Mu gace ka Gatatu ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo yagerageje gukuramo ikinyuranyo aba ari nayo ikora amanota menshi agera kuri 15-13 ariko karangira n'ubundi u Rwanda rukomeje kuyobora n'amanota 63-44.

Agace ka Kane arinako kanyuma nabwo ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo yakomeje guhatana binyuze ku bakinnyi bayo nka Inathi MASINGA ndetse aba ari nayo yongera gukora amanota menshi agera kuri 20-18 ariko birangira amanota menshi u Rwanda rwakoze mu duce tubiri tubanza arufashine gusoza umukino muri rusange rutsinze amanota 81-64.

Umukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Dylan Lebson Kayijuka wakoze amanota 25 akaba yakurikiwe na Sean Williams wakoze amanota 22.

Uyu mukino wabaye nyuma yuko no ku munsi wejo ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abangavu batarangeje imyaka 18 yari yanyagiye nabwo iya Afurika y'Epfo muri iki gikombe cya Afurika.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Ingimbi izasubira mu kibuga ikina n'iya Morocco kuwa Gatanu taliki ya 6 Nzeri 2024.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Ingimbi yatangiye neza itsinda Afurika y'Epfo 

Dylan Lebson Kayijuka wakoze amanota 25 na rebounds 14











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND