RFL
Kigali

Namenye Patrick yasezeye by'ikubagahu ku nshingano z'Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/09/2024 12:14
0


Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports Namenye Patrick, yatangaje ko mu minsi iri imbere azatandukana na Rayon Sports.



Umunyamabanga Mukuru w'ikipe ya Rayon Sports, Namenye Patrick yamaze kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nyuma y’minsi 30, azaba yamaze gutandukana n'ubuyobozi bwayo. 

Namenye Patrick watangiye inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022, biravugwa ko yamaze kubona kazi gashya, akaba ari ko azakora nyuma yo kuva muri Rayon Sports. 

Nubwo yatangaje gutandukana na Rayon Sports, ntabwo ayisize heza kuko kugeza ubu itarabona amanota atatu mu mikino ya Shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Mu mikino ibiri Rayon Sports imaze gukina, yanganyije na Marines, ndetse inganya na Amagaju FC. 


Namenye Patrick yamenyesheje Rayon Sports ko nyuma y’iminsi 30 azaba yamaze gutandukana n'ubuyobozi bwayo 


Namenye Patrick yari amaze imyaka ibiri ku kazi ko kuba Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND