Mu gitaramo gikomeye yaraye akoze mu ijoro ryakeye, umunyamukizi wahindutse umunyapolitiki Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yateguje abakunzi be inyota afite yo guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu cya Uganda ateganyijwe muri 2021.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikorera kuri murandasi, byanditse ko amateka yanditswe mu kinyejana cya 21, ku wa 10 Ugushyingo 2018 na Hon. Kyagulanyi [Bobi Wine] uri mu bagize Inteko Nshingamategeko ya Uganda nyuma y’uko akoze igitaramo ’Kyarenga Concert’ cyitabiriwe n’abantu uruvuganzoka.
Ni igitaramo kandi yaranamurikiyemo indirimbo ye nshya yise ‘Tuliyambala engule’. Imbere y’abari bitabiriye igitaramo cye, Bobi Wine yasabwe kongera kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, ibintu byashimishije benshi. Iki gitaramo kandi cyatambukaga imbona nkubone kuri BBS TV.
Bobi Wine yemeje ko aziyamamariza kuyobora Uganda.
Iki gitaramo cyari cyahurije hamwe abantu mu ngeri zitandukanye barimo abanyapolitiki, abakuze kugeza ku rubyiruko, byabaye umwanya mwiza kuri Bobi Wine wo kwemeza ko aziyamamariza kuyobora Uganda muri 2021. Yasabye abari mu gitaramo cye gufata neza ibyangombwa byabo kuko ari byo bazakenera ku munsi w’amatora. Ati: "Ndabasaba gukomeza kubika neza ibyangombwa byanyu (indangamuntu zanyu). Kuko ni byo muzakenera gusa. Ibindi mubiturekere.”
Amaze kuvuga ibi, yakomewe amashyi n’abari muri iki gitaramo nk’uko Chimpreports yabyanditse. Abagejeje igihe cyo gutora, basabwa amakarita ndangamuntu kugira ngo bazagire uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda agiye kuba ku nshuro ya kane. Bobi Wine, ati “Hasigaye imyaka ibiri gusa. Tuzahangana n’uriya mugabo.”
Iki kinyamakuru kivuga ko Bobi Wine yabanje kubonwa mu isura y’umunyamuziki ariko ngo kuva yakwicara mu ntebe ya politiki yinjiye mu kibuga aho benshi bamufata nk’uwashinga ishyaka rya politiki akanariyobora.
Bamwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo baririmbiye kuri CD, mu gihe Bobi Wine yaririmbye afashijwe byihariye na band ye. Abahanzi bamuteye ingabo mu bitugu barimo; Eddy Kenzo, Eddy Yawe, Mikie Wine, Pallaso, Kabako, King Saha, Carol Nantongo, Spice Diana, Nina Roz, Renah Nalumansi, Lil Pazo n’abandi.
Nta mubare nyawo ufatika w’abitabiriye igitaramo cya Bobi Wine, gusa bimwe mu binyamakuru birahuriza ku bantu bari hagati ya 10,000 na 15,000.
Itegeko Nshinga rya Uganda ryakuyeho inzitizi ku muntu ushaka kwiyamamariza kuyobora Uganda arengeje imyaka 75
Perezida Yoweli Museveni wemerewe n’itegeko Nshinga rya Uganda kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, kuri ubu ufite imyaka 73 y'amavuko, amaze imyaka irenga 30 ategeka Uganda guhera mu mwaka wa 1986.
AMAFOTO:
Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
AMAFOO: AFP& UGBLIZ
TANGA IGITECYEREZO