Uyu munsi mu cyumba cy'inama cy'Umujyi wa Kigali, hatangijwe amahugurwa y'iminsi itatu agenewe abahesha b'inkiko batari ab'umwuga, agamije kububakira ubushobozi bwo kurangiza imanza zimaze igihe mu buryo by'ikoranabuhanga.
Nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw'umujyi wa Kigali, aya mahugurwa ari mu rwego rwo gutanga ubumenyi ku buryo abahesha b’inkiko bashobora gukoresha sisiteme y’ikoranabuhanga ya "IECMS" mu gutunganya imanza no kuzikora kinyamwuga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Stella Kabahire, yashimangiye ko hakigaragara imanza nyinshi mu Mujyi wa Kigali zitararangira kandi zidafite imbogamizi zigaragara.
Yasabye abahesha b’inkiko gukoresha ikoranabuhanga rya "IECMS" mu gukurikirana no kurangiza imanza ku gihe no kwirinda ibibazo by'ubukererwe mu gusubiza abantu, mu nyungu z’umutekano n'ubutabera.
Kabahire yanabibukije ko bagomba kurangwa n'ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no guharanira ko imanza zose zirangizwa mu buryo bwiza, birinda imikorere ishobora kubayobora kuri ruswa n’ibindi bikorwa bibi. Yasabye ko habaho gukomeza gukangurira abahesha b'inkiko gukora akazi kabo mu buryo bwizewe no mu buryo buboneye.
Hatangijwe amahugurwa y'iminsi itatu agamije kubaka ubushobozi bwo kurangiza imanza zimaze igihe mu buryo by'ikoranabuhanga
TANGA IGITECYEREZO