Kuva tariki 7 Mata buri mwaka mu Rwanda haba ibikorwa by’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe abantu banyuranye usanga batanga ubutumwa bunyuranye bugamije gukomeza abanyarwanda ndetse no kubereka ibyo bakabaye bakora kugira ngo ibyabaye bitazasubira.
Gatsinzi Emery cyangwa se Riderman nk'uko yamamaye mu muziki, umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abafana benshi, yegerewe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com amubaza ubutumwa ndetse n’impanuro aha abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Riderman
Riderman yagize ati”Nishimira urwego u Rwanda rugezeho mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge no mu kwiyubaka. Ni inshingano zacu gusigasira ibyagezweho kuko ni umusingi mwiza mu kubaka ejo hazaza heza. Ubutumwa naha abanyarwanda ni ukutibagirwa aho twavuye. Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, duharanire ko ibyabaye bitazasubira. #TuriUmwe.”
Riderman yifatanyije n'abandi Banyarwanda ubwo batangiraga icyunamo
Riderman ni umwe mu bahanzi batangiye muzika mu kubyiruka kwe. Gukundwa kwe kwatumye ubu ari umwe mu batunzwe n'umwuga w'umuziki cyane ko ubu ari wo umutunze ndetse ugatunga n’umuryango we. Riderman ni umugabo wubatse ndetse afite n’umwana. Ni umuhanze aber benshi mu rubyiruko urugero rwiza rw’umuntu witeje imbere binyuze mu muziki ndetse akaba afite abamukurikira benshi.
TANGA IGITECYEREZO