Umuraperi Jay Polly ni umuhanzi wamamaye mu njyana ya Hip Hop ndetse wegukanye igikombe mu irushanwa rya PGGSS akaba umuraperi wa kabiri wakegukanye. Uyu muraperi rero ntavuga rumwe na Danny Nanone uhamya ko ahagarariye Hip Hop muri PGGSS6.
Mu kiganiro na Inyarwanda Jay Polly yabajijwe niba yiteguye gushyigikira Danny Nanone nk’umuraperi umwe rukumbi uri mu irushanwa rya PGGSS6 maze uyu musore aboneraho guhakana ko nta hiphop iri muri iri rushanwa aha Jay Polly yagize ati” Hip Hop se irimo? Reka reka reka rwose nta Hip Hop irimo irushanwa rizatwarwe na Urban Boyz byibuza Safi na Nizzo baterure kuri iki gikombe bumve uburyohe bwacyo.”
Abajijwe niba atazi ko Danny Nanone aririmba Hip Hop, Jay Polly yabyamaganiye kure maze ubwo yabazwaga injyana akeka ko Danny Nanone aririmba atangaza ko nawe atayizi ati:”Muzamubaze neza ariko nawe arabizi ko atari Hip Hop.”
Jay Polly utavuga rumwe na Danny Nanone kukuba ariwe uhagarariye Hip Hop
Jay Polly yakomeje guhamya ko atazi neza injyana Danny Nanone aririmba agashimangira ko nta Hip Hop uyu musore aririmba yatuma ajya muri Pggss6 yitwaje ko ahagarariye Hip Hop. Dusoza ikiganiro twagiranye na Jay Polly ku murongo wa telefone yongeye guhakanira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nta muraperi uri muri PGGSS6 uhagarariye iyi njyana.
Twibukiranye ko Jay Polly yakunze kumvikana ashyigikiye abaraperi nka Fireman, Amag The Black na Bull Dogg igihe bari muri iri rushanwa, gusa kuri iyi nshuro Jay Polly avuga ko nta muhanzi numwe uri muri PGGSS6 uririmba Hip Hop kuburyo yajya agenda abyivuga ibigwi ko ahagarariye iyi njyana.
Danny Nanone ahamya ko ariwe muraperi rukumbi uhagarariye injyana ya Hip Hop muri PGGSS6
Ibi bije mu gihe Danny Nanone we amaze iminsi mu biganiro akora ahamya ko ariwe muraperi rukumbi uri muri PGGSS6 ndetse anasaba abakunzi ba Hip Hop kumuba inyuma bakamufasha kwegukana iki gikombe ndetse no gusubiza igikombe injyana ya Hip Hop. Mu bitaramo bimaze kuba bya PGGSS6, Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bafite amanota meza bagenda bagaragaza ko bafite inyota y'igikombe nkuko abigaragaza agashimisha abantu bitabira ibi bitaramo, by'umwihariko akaba yigaragaje bikomeye mu gitaramo cya kabiri cya semi-live cyabereye i Karongi, aho benshi mu bagikurikiranye bahuriza ku nkuba ariwe waje ku isonga mu gushimisha imbaga y'abafana.
REBA HANO DANNY NANONE MU GITARAMO CYA PGGSS6 CYABEREYE I GICUMBI
TANGA IGITECYEREZO