RFL
Kigali

Massamba yasogongeje abakunzi be kuri album ye nshya, anatangaza gahunda yo kuyimurika mu Rwanda, u Burayi na Amerika

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/12/2014 11:30
0


Mu rwego rwo kwifuriza umwaka mushya muhire abanyarwanda n’abakunzi be bose, aho baherereye hirya no hino, umuhanzi Intore Massamba yabasogongeje zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya 7 amaze iminsi ari gutegura, anaboneraho gutangaza ko agiye gutangira ibitaramo byo kuyimenyekanisha hirya no hino ku isi.



Nk’uko Massamba Intore yabidutangarije, iyi album ifite umwihariko w’umwimerere w’injyana Gakondo nyarwanda, Ubutore n’imihango y’ubukwe, indirimbo z’ingabo na Accapelaamajwi gusa), akaba yarahisemo gutangirira urugendo rwo kuyimenyekanisha hanze y’u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2015 binyuze mu cyo yise ‘MBAKUMBUZE U RWANDA”.

Massamba

Massamba Intore ageze kure umushinga wa album ye ya 7

MPINGANZIMA’ niryo zina Massamba yahaye iyi album ye nshya izaba igizwe n’indirimbo 15, aho kuri ubu nyinshi muri zo zamaze gutunganywa ndetse akaba yamaze gushyira hanze indirimbo enye za mbere kuri iyi album yifuje ko zashimisha abakunzi be muri iyi minsi mikuru isoza umwaka arizo Kanjogera, Umuhororo, Nyampinga hamwe niyo yise Inzira n’ubumwe.

Massamba

Massamba ubwo yavugaga kuri iyi album ye mu kiganiro n’inyarwanda.com yagize ati “ Ni album yanjye ya 7, nari maze umwaka wose ndigukoraho, ifite umwihariko w’injyana gakondo z’iwacu, ubutore, imihango y’ubukwe, indirimbo z’ingabo na Accapela.”

Akomeza agira ati “ Ndateganya kubanza kuyimurika hanze mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2015, nzazenguruka mu bihugu bitandukanye birimo Suisse, u Bubiligi, Amerika, Canada ndetse no mu baturanye ba Uganda, aho nzazenguruka nkora pre-launch binyuze muri gahunda nise ‘Mbakumbuze u Rwanda’, hanyuma isorezwe i Kigali.”

Kanda hano wumve indirimbo ' Nyampinga'

Kanda hano wumve 'Umuhororo'

Kanda hano wumve 'Kanjogera'

Kanda hano wumve 'Inzira n'ubumwe'


Izi nizo ndirimbo enye(4), Massamba Intore yashyize hanze mu rwego rwo gusogongeza abakunzi be kuri iyi album ye nshya, anabifuriza gusoza neza umwaka wa 2014!

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND