RFL
Kigali

Diamond Platnumz yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/12/2014 15:28
12


Nyuma y’uko ku nshuro ye ya mbere ageze ku butaka bw’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, umuhanzi Diamond Platnumz mu gitondo cy'uyu wa Kabiri yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye The Mirror hotel i Remera, maze ahava yerekeza i Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.



Mu kiganiro Diamond yagiranye n’abanyamakuru mbere gato y’uko yerekeza ku rwibutso, uyu muhanzi yongeye gushimangira ko yaje mu Rwanda arajwe ishinga no gukora igitaramo gikomeye batazibagirwa. Mu bindi yagarutseho mubyo abanyamakuru bagendaga bamubaza harimo ikibazo cye na Mico wigeze kumutumira mu gitaramo cye maze abantu bakaza ari benshi baje kumureba ariko  ku munota wa nyuma akaza kubura, aha Diamond akaba yafashe umwanya w’imonata isanga 10 asubiza iki kibazo aho yerekanye ukuri kwabyo agaragaza ko kuri we ari umwere, kutagaraga kwe muri icyo gitaramo ashimangira ko byatewe n’ubunyamwuga bucye bwa Mico wari wamutumiye ariko umunsi nyirizina w’igitaramo ukarinda ugera ataramuha ibyasabwaga byose.

Diamond

Diamond mu kiganiro n'abanyamakuru

Ku kuba asanzwe akurikirana umuziki nyarwanda, Diamond Platnumz yavuze ko aziko mu Rwanda hari abahanzi beza, ndetse mu masaha macye yari amaze kuhamara akaba yabashije kumva indirimbo nyinshi nziza ariko agatangazwa n’uburyo zitazwi hanze y’u Rwanda. Mu ndirimbo yavuze azi harimo Akabizu ya Mico na Tulia ya Knowless yavuze ko yarebye akayishimira.

Diamond

Ubwo we na Zari berekezaga aharuhukiye imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ahagana ku isaha ya saa saba nibwo uyu muhanzi wari kumwe n’umukunzi we ‘Zari’ ndetse n’ikipe ye bageze kuri uru rwibutso aho batambagijwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, maze yunamira ndetse ashyira indabyo ku mibiri y’inzirakarengane iruhukiye ku Gisozi.

Diamond

Diamond

Bafashe umunota wo kwibuka no kunamira izi nzirakarengane

 Diamond

Diamond Platnumz, manager we na Dj, Mushyoma Joseph n'umukozi wo ku rwibutso bafashe ifoto y'urwibutso

Nyuma yo kubona amateka y’ibyabaye mu Rwanda, Diamond yagize ati “Urabona abanyafurika kugira ngo tugere kure kandi tuhagere neza bisaba ko ibyo twakora byose twabikora mu rukundo n’amahoro!"

Reba ikiganiro kirambuye Diamond yagiranye nábanyamakuru hamwe núrugendo rwe ku Gisozi

Biteganyijwe ko Diamond azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East african party cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01/01/2015, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitatu na 10,000frw muri VIP, ariko mbere yaho gato tariki ya 31/12/2014 akazagaragara muri Vibe party ikirori gisoza umwaka kizarangwa n'ubusabane, kwifotoza, gutambuka ku itapi itukura, gucana imirori y'ibishashi(Fireworks) n'ibindi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Madudu9 years ago
    Atubabarire urukundo tumukunda ntazatubabaze azaturirimbire twishime karbu sana iwacu
  • Ri Kon Yokana9 years ago
    Ibyo Yakoze Nibyiza Cyane Nakwe Birye Biduha Isomo
  • Marie tanzie9 years ago
    Yegoo byizaaawe diamond ur most welkam.cant weight to see ya that dey!
  • 9 years ago
    kbs arakaza murwatubyaye
  • dallas9 years ago
    icyubahiro atanga adakuyemo ingofero buriya ni ibiki?agasuzuguro.com
  • Niyonkuri djamali9 years ago
    biranshimishije uraje yo ikaze murwatubyaye
  • Theodmir9 years ago
    Byadushimishije Cyane
  • kazungu9 years ago
    ARIKO MUZI GUCA IGIKUBA UYU MWANA URWEGO ARIHO NI RUTO CYANE MUBAHANZI BAZWI .NTIMWAGAKWIYE GUKABYA IBINTU GUTYA BITUMA NAWE YIYEMERA TUGABANYE UBUTURAGE ..
  • Niyodusenga eric9 years ago
    Dukeneye amafoto
  • naomie9 years ago
    tubarinyuma
  • ndindabahizi9 years ago
    Ariko muransetsa! uyu se ni muntu ki wunamira inzirakarengane adakuyemo ingofero? aka gasuzuguro niko yazaniye abanyarwanda? ikindi uyu si igihangange cyo kuvugwa mu itangazamakuru sinzi niba mukoresha abanyamakuru babyigiye.Ubuse araruta abahanzi bacu Byumvuhore na Kayirebwa? ko bo mutabatubwiye kandi bari mu Rwanda?
  • DIANE UMUTESI9 years ago
    Yewe ndumiwe koko.ingofero mumutwe,kandi agomba guha icyubahiro imibiri yabazize jonocide yakorewe abatutsi.byantangaje kabisa,ikindi nuko mutarebye uburyo yashyize amaguru kumeza,mugihe yari yasuye Lemigo TV..... ikinyabupfura nacyo kirakenewe.DIANE





Inyarwanda BACKGROUND