RFL
Kigali

Chidimma wabiciye muri Miss South Africa 2024 ari kubarizwa muri Nigeria nyuma y’imyaka 20 atahagera

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/08/2024 18:07
0


Inkuru ya Chidimma Vanessa Onwe Adetsina ubaye ukurikirana amakuru y’ibirebana n’imyidagaduro nta kuntu waba utarayamenye uko yashyizweho igitutu bikarangira yikuye mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y'Epfo.



Nk'uko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye,ubu Chidimma ari kubarizwa muri Nigeria aho yitabiriye amarushanwa y’ubwiza nyuma y’urugendo rugoye yanyuzemo.

Akigera muri iki gihugu yagize ati”Ntewe ibyishimo no kugera ku butaka bw’amavuko bwa Papa, ndifuza kumenya byinshi kuri iki gihugu narimaze imyaka 20 ntahagera, ndifuza kumenya byinshi ku muco n'aho nkomoka.”

Yongeraho ati”Intego yanjye ni ukwekugana ikamba rya Miss Universe Nigeria kandi mfite impinduka nshaka kuzana ku bwa buri umwe, nk’umugore ufite inkuru yihariye ndifuza icyakunga abantu.”

Mu busanzwe Chidimma Vanessa Onwe Adetshina yabonye izuba mu mwaka wa 2001, yavukiye mu bitaro bya Chris Hani Haragwanath biherereye muri Soweto ho muri Afurika y'Epfo.

Se umubyara akomoka muri Nigeria mu gihe nyina bivugwa na bamwe ko akomoka muri Mozambique abandi bakagaragaza ko ari umu-Zulu wo muri Afurika y'Epfo.

Uyu mukobwa urimo yiga ibirebana n’Ububanyi n’Amahanga muri Kaminuza ya Pretoria, urugendo rwe mu irushanwa rya Miss South Africa rwagiye rugumya kuba impate.

Chidimma yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss South Africa 2024 aho yageze muri 11 bari bagiye kuvamo Nyampinga gusa yaje kwikura mu irushanwa ubwo hari hatangiye gukorwa iperereza ku mavu n’amavuko ya nyina wamwibarutse.

Avuga ko ibyo byose bidakenewe gusa byaje no kurangira bigaragaye ko nyina w’uyu mukobwa iperereza rigaragaje ko  yashatse ibyangombwa mu buryo bufifitse.

Ibi byose ubwo byabaga benshi bagaragazaga ko ari ukwima uburenganzira uyu mukobwa mu marushanwa y’igihugu yavukiyemo, yakuriyemo ndetse byatangiye gukora ku mutima abantu benshi mu bihugu bitandukanye.

Amashyaka ya politike n’imiryango idaharanira inyungu yatangiye kugaragaza ko uyu mukobwa arimo yamburwa uburenganzira bwe mu gihe atagize amahitamo mu buryo akwiye kuvukamo.

Bidatinze muri Kanama 2024 uyu mukobwa yahawe ubutumire mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe Nigeria 2024, aho uyu  yamaze kugera muri Nigeria ku bw’iri rushanwa.

Ubusanzwe uyu mukobwa w’imyaka 22 asanzwe afite umwana umwe ndetse yigeze gushakaho.Chidimma yifuza kwegukana ikamba rya Miss Universe Nigeria 2024 nk'uko yabitangajeUrugendo rwe muri Afurika y'Epfo 2024 igihugu yavukiyemo ntabwo rwamworoheye kubera ibisekuru by'ababyeyi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND