Inkuru ya Chidimma Vanessa Onwe Adetsina ubaye ukurikirana amakuru y’ibirebana n’imyidagaduro nta kuntu waba utarayamenye uko yashyizweho igitutu bikarangira yikuye mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y'Epfo.
Nk'uko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye,ubu
Chidimma ari kubarizwa muri Nigeria aho yitabiriye amarushanwa y’ubwiza nyuma y’urugendo
rugoye yanyuzemo.
Akigera muri iki gihugu yagize ati”Ntewe ibyishimo no
kugera ku butaka bw’amavuko bwa Papa, ndifuza kumenya byinshi kuri iki gihugu
narimaze imyaka 20 ntahagera, ndifuza kumenya byinshi ku muco n'aho nkomoka.”
Yongeraho ati”Intego yanjye ni ukwekugana ikamba rya Miss
Universe Nigeria kandi mfite impinduka nshaka kuzana ku bwa buri umwe, nk’umugore
ufite inkuru yihariye ndifuza icyakunga abantu.”
Mu busanzwe Chidimma Vanessa Onwe Adetshina yabonye izuba
mu mwaka wa 2001, yavukiye mu bitaro bya Chris Hani Haragwanath biherereye muri
Soweto ho muri Afurika y'Epfo.
Se umubyara akomoka muri Nigeria mu gihe nyina bivugwa na bamwe ko akomoka muri Mozambique abandi bakagaragaza ko ari umu-Zulu wo muri
Afurika y'Epfo.
Uyu mukobwa urimo yiga ibirebana n’Ububanyi n’Amahanga
muri Kaminuza ya Pretoria, urugendo rwe mu irushanwa rya Miss South Africa
rwagiye rugumya kuba impate.
Chidimma yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss
South Africa 2024 aho yageze muri 11 bari bagiye kuvamo Nyampinga gusa yaje
kwikura mu irushanwa ubwo hari hatangiye gukorwa iperereza ku mavu n’amavuko ya
nyina wamwibarutse.
Avuga ko ibyo byose bidakenewe gusa byaje no kurangira
bigaragaye ko nyina w’uyu mukobwa iperereza rigaragaje ko yashatse
ibyangombwa mu buryo bufifitse.
Ibi byose ubwo byabaga benshi bagaragazaga ko ari ukwima uburenganzira uyu mukobwa mu marushanwa y’igihugu yavukiyemo, yakuriyemo ndetse
byatangiye gukora ku mutima abantu benshi mu bihugu bitandukanye.
Amashyaka ya politike n’imiryango idaharanira inyungu
yatangiye kugaragaza ko uyu mukobwa arimo yamburwa uburenganzira bwe mu gihe
atagize amahitamo mu buryo akwiye kuvukamo.
Bidatinze muri Kanama 2024 uyu mukobwa yahawe ubutumire
mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe Nigeria 2024, aho uyu yamaze
kugera muri Nigeria ku bw’iri rushanwa.
Ubusanzwe uyu mukobwa w’imyaka 22 asanzwe afite umwana
umwe ndetse yigeze gushakaho.
TANGA IGITECYEREZO