RFL
Kigali

Bobi Wine ahamya ko ari we watumye Eddy Kenzo azamurwa akagirwa Umujyanama wa Perezida

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/08/2024 10:18
0


Umunyapolitike ubihuza n’umuziki, Bobi Wine yagaragaje ko gukomeza kwiyegereza abahanzi kwa Perezida Museveni ari uburyo bwo kuboza mu mutwe ngo birengagize ibibazo bikomeye igihugu kiri kunyuramo we yahagurukiye kurwanya.



Bobi Wine yatangaje ko ari we wazahuye umubano hagati ya Guverinoma ya Uganda n’ababarizwa mu buhanzi n’imyidagaduro muri Uganda.

Agaruka ku kuba Eddy Kenzo aheruka kugirwa Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu birebana n’Ubuhanzi, yagize ati: ”Ibi byose ni ukubera njyewe watangiye uru rugendo nk’umuhanzi. 

Ibi byeretse ubuyobozi ko umumaro w’umuhanzi utari uwo kubyina cyangwa kuririmba ahubwo nabo ubwabo baba bafite ubumenyi.”

Bobi Wine akomeza agaragaza ko Perezida Museveni atari anazi ko habaho n’abahanzi ati: ”Nta nubwo Perezida yari anazi ko habaho abahanzi, ubu ariko yarabimenye ko duhari ndetse akomeje gukurikirana ibyo dukora umunsi ku wundi.”

Agaragaza ko kuba Perezida Museveni ari kwiyegereza aba bahanzi atari uko abakunze ahubwo ashaka kubiyegereza, mbega asa n'ukomoza ku kuba yaramenye icyo bakora.

Perezida Museveni uretse kuba aheruka kugira Eddy Kenzo, Umujyanama we, yanakiriye mu biro bye i Entebbe abagize Urugaga rw’Abahanzi rusanzwe ruyobowe n’ubundi na Kenzo.

Nk'uko byatangajwe na Perezida Museveni, ibiganiro byibanze ku mateka ya Uganda muri politike no mu bukungu, banagaruka ku mategeko aha uburenganzira abahanzi ku bihangano byabo.

Bobi Wine yakomeje agira ati: ”Ubwo ninjiraga muri politike bafashe umwanzuro w’uko bagiye gufata abahanzi bacye ngo bamurwanye, nyamara ibyo avuga na we babizi ko ari ibibazo bikomeje kubagiraho ingaruka mbi.”

Yongeraho ati: ”Kugeza ubu kandi ijambo ‘Ghetto’ risigaye ryubashywe na Guverinoma kubera njyewe, ariko ni byiza kubera twe ko abantu mu bihe byatambutse batahabwaga agaciro, ubu basigaye bubashywe.”Bobi Wine yagaragaje ko Perezida Museveni yafashe umwanzuro wo kwiyegereza abahanzi bagenzi be abaha amafaranga ngo birengagize ibibazo igihugu gifite nk'ijwi rya rubanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND