RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Nicki Minaj n’umufana we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/08/2024 8:45
0


Icyamamarekazi mu njyana ya Rap, Nicki Minaj, yajyanywe mu nkiko n’umufana we umushinja kumukoza isoni no kumushinyagurira mu bitaramo yagiye akora.



Nick Minaj yongeye kwinjira mu bibazo kubera ko yarezwe n’umufana we mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles kubera gushinyagurira uyu mufana ko afite ibibazo byo mu mutwe ariko akanamusebya mu bihe bitandukanye.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, ngo umufana witwa Tameer Peak yatangaje ko Nicki Minaj yamukojeje isoni kandi akamushinyagurira mu bitaramo bitandukanye yagiye akora kuva mu 2017, bityo akaba asaba indishyi z’arenga Miliyoni Enye n’Ibihumbi Magana Ane y'Amadorari.

Umunyamategeko wa Nicki Minaj witwa Judd Burstein yatangarije TMZ ko uyu mufana ariwe watangiye yibasira Minaj ku mbuga nkoranyambaga amutangazaho amakuru y’ibinyoma ndetse akanaharabika umugabo we Kenneth Petty. Avuga ko bafite ibimenyetso kandi bagiye kubigeza mu rukiko.

Si ubwa mbere uyu muraperikazi yagirana ibibazo n’umufana we, mu 2021 nabwo yarezwe n’umufana we wavugaga ko yamwoherereje ubutumwa burimo ibikangisho. Iki gihe urubanza rwaje gusubikwa nyuma y’uko uyu mufana yahagaritse ikirego cye bikabugwa ko yaba yishyuwe mu ibanga n’uyu muraperikazi.

Nicki Minaj yajyanywe mu nkiko n'umufana we wifuza arenga Miliyoni 4 z'Amadolari nk'indishyi y'akababaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND