RFL
Kigali

Taylor Swift yateye umugongo Trump ahitamo Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/08/2024 9:49
0


Nyuma y'iminsi micye Donald Trump akozanijeho na Taylor Swift nyuma yo kumusaba ko yamushyigikira, ubu uyu muhanzikazi yatangaje ko ashyigikiye ko Kamala Harris ari we waba Perezida wa USA.



Mu cyumweru gishize ni bwo Donald Trump yakoresheje urubuga rwe 'Truth Socials', agashyiraho amafoto n'amashusho yerekana umuhanzikazi Taylor Swift asaba abafana be kuzatora Trump. 

Ibi ariko ntabwo byari ibya nyabyo ahubwo byari byakozwe n'ubuhanga bwa 'AI' kuburyo abantu bari batangiye gucyeka ko uyu muhanzikazi ari mu ruhande rw'uyu muherwe.

Ntibyatinze Taylor Swift yahise yitandukanya nabyo atangaza ko ntabiganiro yagiranye na Trump ngo bemeranye ko yamwamamaza ndetse ko nibyo yakoze ari ugukoresha isura ye n'ijwi rye mu nyugu ze ntaburenganzira yamusabye.

Mu gusubiza Donald Trump yahise avuga ko ibyo yakoze bitari ugusuzugura Taylor Swift ahubwo ko yagirango amusabe ko amwamamaza dore ko ari mu byamamare bifite abafana benshi muri Amerika. Trump yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa Taylor Swift bityo ngo nawe yarakwiriye kumushyigikira.

Icyakoze nubwo Trump yakoze ibi byose agamije kwigarurira Taylor Swift n'abafana be, ntabwo byamuhiriye kuko ahubwo byarangiye uyu muhanzikazi ashyigikiye Kamala Harris bahanganye mu matora.

Mu kiganiro na Variety Magazine, Taylor Swift yabajijwe icyo atekereza ku bakandida bari kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa USA, maze avuga ko umukandida ukwiriye uyu mwanya ari Kamala Harris.

Yagize ati: ''Kamala niwe ukwiriye kuba perezida wacu, si ntekereza ko hari umuntu ukibishidikanyaho. Kuri njye bisobabuye byinshi kandi bisobanuye kubona umugore ushoboye muri White House. Kumushyigikira ni ukugira uruhare mu kwandika amateka mashya''.

Kuba Taylor Swift wibitseho ibihembo 14 bya 'Grammy Awards', ashyigikiye Kamala Harris ntibitunguranye kuko mu 2020 yari yashyigikiye Biden wiyamamazanyaga nawe. Uyu muhanzikazi kandi ahise yiyongera mu bindi byamamare bishyigikiye Kamala Harris birimo Beyonce, Idris Elba, Cardi B, Will Smith, Denzel Washington hamwe n'abandi.

Donald Trump aherutse gucinya inkoro kwa Taylor Swift ntibyagira icyo bitanga

Icyamamarekazi mu muziki, Taylopr Swift yashyigikiye Kamala Harris






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND