RFL
Kigali

Umuriri wa Tuff Gang n'imyambaro y'abacamanza! Udushya 5 twaranze igitaramo cya Riderman na Bull Dogg

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2024 17:44
0


Abaraperi Riderman na Bull Dogg bumvimanishije ko kubasha gukora igitaramo cyiza cyo kumurika Album yabo byaturutse ku kuba barashyigikiwe na buri imwe, byumwihariko abahanzi bumvise igitekerezo cyabo.



Bizavugwa ibihe n'ibihe, kuko ari igitaramo cyagaragaje ko imyitwarire abantu batekeza ku baraperi itandukanye n'imibereho n'imigirire yabo ya buri munsi.

Ni ubwa mbere Riderman na Bull Dogg bahuje imbaraga bagakora igitaramo nk'iki cyagutse.

Ariko kandi byaturutse kuri Album 'Icyumba cy'amategeko' bakoranye, bamuritse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali.

Riderman yasobanuye ko kuba barabashije gukora igitaramo byaturutse kuri Mico The Best wabagiriye inama yo gukorana.

Yavuze ko ubwo bari muri studio bagiye gufasha Mico The Best mu ndirimbo ye, ari bwo 'yatubwiye kuba twakorana indirimbo ni uko turahimba kugeza tugeze kuri Album'.

Riderman yashimye mugenzi we Bull Dogg kuba barakoranye iki gihango, kandi yumvikanisha yaryoheye benshi.

Uyu muraperi yavuze ko ibitaramo byo kumurika iyi Album bizakomeza no mu bindi bice by'igihugu ndetse no hanze y'u Rwanda.

Bamuritse iyi Album bashyigikiwe n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, ndetse n'abaraperi nka Bushali, Ish Kevin, B-Threy, Siti True Karigombe, Tuff Gangs, Kenny K Short, Kivumbi n'abandi.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze iki gitaramo cy'akataraboneka.



1.Umunyarwenya Mistustu yaserutse mu mwambaro w'abacamanza

Iki gitaramo cyiswe Icyumba cy'Amategeko bamwe bari biteze ko Riderman na Bull Dogg bashobora kuza bambaye imyenda y'abacamanza gusa siko byagenze.

Umunyarwenya Mitsutsu yatunguranye agaragara mu myambaro umuntu yakwita iy'abacamanza n'impapuro zibaranga we na mugenzi we witwa Bennoview bamaze koko nk'abagiye mu Cyumba cy'Amategeko. 

Ubwo indirimbo 'Mood' ya Bull Dogg na B-Threy yajyagamo aba banyarwenya bari bigize abacamanza babaye nk'abaca impaka bakubita inyundo kuri bimwe bikorwa nk'abanyamategeko.



2. Bull Dogg yashimiye ababyeyi be n'abana batatu

Umuraperi Bull Dogg yakozwe ku mutima n'amateka yandikiye muri iki gitaramo cya muhuje na mugenzi we ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'umuziki w'u Rwanda.

Ubwo Bull Dogg yari ageze hagati yafashe umwanya ashimira ababyeyi be n'abana be batatu

Ati "...Ndashima cyane ababyeyi bambyaye bakanshyira ku Isi, iyo bitaba uko ntimwari kumbona." Yavuze ko nawe yagutse, ndetse yagize umuryango urimo abana batatu.

Uyu muraperi yavuze ko gukora Hip Hop, bihora bimwibutsa cyane gushima abaraperi bamubanjirije nka Mahoniboni.



3. Umuriri wa Tuff Gang nubwo itaririmbye Live

Iki gitaramo benshi bari biteze ko kizaba kigizwe n'umuziki wa Live bitewe n'uko cyari gifite itsinda ry'abacuranzi  Shauku Band bari bamaze amezi abiri bitoza.

Gusa siko byagenze kuko aba baraperi bose  P Fla , Fireman , Bull Dogg na Green P bakoresheje playback umwanya wose bamaze ku rubyiniro.

Aba baraperi bishimiwe cyane bakumbuje benshi ibihe byabo bya mbere bakiri kumwe na Jay Polly baririmba indirimbo zirimo "Amaganya" ni izindi.

Ariko kandi P-Fla yabaye nk'uwigaranzura bagenzi be, kuko abafana be bahamagaye izina rye igihe kinini, bashaka ko abataramira.

Ni mu gihe Fireman yaririmbye indirimbo ze yimara agahinda. Yavuze ko ubwitabire 'bw'abantu mbona hano ntibubeshya'.

Avuga ko Hip Hop yarwanyijwe, ariko abantu bayifitiye urukundo uko byagenda kose.


    

4. Jay Polly yahawe icyubahiro

Ubwo Tuff Gang yari ku rubyiniro abakunzi wa Hip Hop bishimiye uburyo aba baraperi bahaye icyubahiro mugenzi wabo baririmba indirimbo ze ndetse n'izo bakoranye.

Ubwo bageraga ku gitero cya Jay Polly bakuragaho imiziki bakareka abakirikiye igitaramo bakahiririmbira ubwabo.

Bazamuye kandi ku rubyiniro, umunyamugeni wahanze ifoto ya Jay Polly, bayimurikira abafana mu rwego rwo kumwibuka no kumuha icyubahiro.



5. Ni ubwa mbere abaraperi bakoze igitaramo kikarangira nta nduru

Uwavuga ko iri joro ritazibagirana ntiyaba abeshye bitewe n'ubumwe bwaranze aba baraperi nyamara mu myaka yashize bahoraga mu nkuru zibahanganisha bivugwa ko bafitanye urwango.

Riderman yashimiye Bull Dogg ku bwitange yagize kuri iyi album bakoranye dore ko iki gikorwa nacyo ari ubwa mbere cyari kibayeho mu mateka y'umuziki w'u Rwanda.

Kivumbi na Kenny K Shot bashimiye Riderman na Bull Dogg babaharuriye inzira bari kunyuramo uyu munsi. Benshi mu basesenguzi ba muzika bavuga ko uyu ari umukoro ukomeye basigiye abakiri bato.

Urebye uko Riderman na Bull Dogg bitwaye ku rubyiniro yahita yemeza ko amezi abiri bamaze bitoza atapfuye ubusa.

Riderman na Bull Dogg binjiranye ku rubyiniro baririmbana indirimbo eshatu mu zigize Icyumba cy'Amategeko ubundi Riderman asigira Bull Dogg urubyiniro ajya mu karuhuko gutegura uko agaruka ku rubyiniro.

Bull Dogg nawe yakoresheje umwanya we neza ahamagara B Threy baririmbana indirimbo "Mood" yishimiwe na benshi.

Yaboneyeho umwanya ahamagara Tuff Gang yose barongera biyibutsa ibihe byabo bya kera binyuze mu ndirimbo bakoze zitandukanye ndetse buri muraperi nawe ahabwa umwanya aririmbira abakunzi ba HipHop.

Rider Man yageze aho agaruka ku rubyiniro yinjirana imbanduko n'imbaraga akoresha indirimbo ze zakunzwe na benshi zimwe aririmba chorus yazo ukobona ajyana n'abitabiriye igitaramo.

Riderman yongeye guhamagara Bull Dogg baririmbana indirimbo eshatu zari zisigaye kuri album yabo Icyumba cy'Amategeko.

Aba baraperi bombi basoje igitaramo bashimira buri wese waje kubashyigikira babizeza ko bagiye gukomeza uyu mubano bafitanye mukubaka ahazaza ha Hip Hop nyarwanda.

KANDA HANO UREBE UKO RIDERMAN NA BULL DOGG BASERUTSE MURI IKI GITARAMO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND