RFL
Kigali

Muganza Isaac mu bakinnyi bane batandukanye na Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2020 18:07
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’abakinnyi bane bakiniye iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino barimo rutahizamu Isaac Muganza na myugariro Fulgence, nyuma yo kugura abakinnyi batandukanye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/21 barimo rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand.



Gasogi United yarekuye aba bakinnyi nyuma yo kwiyubaka ikagura ihereye mu banyezamu, kugeza kuri ba rutahizamu, ndetse n’abatoza bashya nyuma yuko abari bahasanzwe batandukanye.

Abakinnyi batandukanye na Gasogi United, barimo myugariro Fulgence, Mudeyi Abdoul ukina mu kibuga hagati, rutahizamu Muganza Isaac, na Habimana Yves wamaze gusoza amasezerano, aba bose bakaba bashimiwe n’ubuyobozi bwa Gasogi United ku musanzu batanze mu gihe bamaze muri iyi kipe, bahabwa amabaruwa abemerera kwerekeza mu yandi makipe.

Gasogi United ifite intego yo kwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, yiyubatse ku buryo ubuyobozi bufite icyizere cyuko izitwara neza.

Mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo rutahizamu Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura VS, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est n’Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel.

Mu mwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Gasogi United yasoje mu makipe 10 ya mbere, kikaba ari ikintu ubuyobozi bwinshiye, gusa bakaba bavuga ko bidahagije kuko bashaka no kwegukana igikombe mu mwaka utaha.

Muganza ntiyahiriwe cyane muri Gasogi United

Fulgence ukina mu bwugarizi nawe yasezerewe

Umunyezamu Mazimpaka Andre mu bakinnyi bashya ba Gasogi mu mwaka utaha w'imikino

Iradukunda Bertrand azaba ayoboye ubusatirizi bwa Gasogi umwaka utaha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND