RFL
Kigali

Kevin Monnet Paquet ukinira Saint Etienne yibukije umutoza w’ikipe y’igihugu ko yiteguye gukinira Amavubi niyitabazwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/08/2020 18:31
0


Rutahizamu ukina aca ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Saint Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Kevin Monnet Paquet ufite umubyeyi ukomoka mu Rwanda, yibukije umutoza Mashami Vincent ko yiteguye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi igihe cyose azitabazwa.



Mu mwaka wa 2018 ni bwo Kevin Monnet Paquet yatangaje ku mugaragaro ko yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu yingingwa ariko yarabahakaniye.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FNM Umwezi, Monnet Paquet yongeye gushimangira ko ameze neza kandi yiteguye gutanga umusanzu we mu Amavubi niyitabazwa n’umutoza. Yagize ati “Ubu meze neza, nakize imvune nari maranye iminsi, ndumva niteguye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gihe umutoza yanyifashisha“.

Byari biteganyijwe ko Kevin Monnet Paque azitabazwa ku mukino u Rwanda ruheruka gukina na Cote d’Ivoire wabaye muri Werurwe 2019, ariko bihurirana n'uko uyu mukinnyi yahise agira imvune yatumye amara igihe kinini atagaragara mu kibuga.

Kevin Monnet Paquet usatira imyaka 32 y’amavuko yakiniye Ubufaransa mu ikipe z’abakiri bato (France Espoirs) ariko ntiyabasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru (Les Bleus) kubera abakinnyi bakomeye bayirimo.

Mu kiganiro Monnet Paquet yagiranye na Radio RMC yo mu Bufaransa, yashimangiye ko yifuza gutanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikabona itike y’igikombe cya Afurika 2021.

Paquet umaze gutsinda ibitego 39 muri shampiyona y’u Bufaransa (League 1) yavutse tariki 19 Kanama 1988 i Bourgoin-Jallieu hafi y’umujyi wa Lyon ku mubyeyi w’Umufaransa na ho nyina akomoka mu Rwanda.

Monnet-Paquet avuga ko ku myaka ine yaje mu Rwanda ahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufarasaa.

Uyu mukinnyi avuga ko nubwo atabaye mu Rwanda igihe kirekire ahafata nk’iwabo nk’uko yabibwiye urubuga rwa interineti rw’ikipe ye. Mu 1995 ni bwo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abana ya Bourgoin-Jallieu, ikipe yakiniye kugera 2002.

Nyuma yerekeje mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Lens yakiniye kuva mu 2002 kugera mu 2006 azamurwa mu ikipe y’abakuru. Mu 2011 yayivuyemo aguzwe na Lorient FC aho yavuye mu 2014 asinyira Saint-Étienne agikinira kugera ubu.

Monnet Paquet yiteguye gukinira Amavubi mu gihe cyose azitabazwa n'umutoza

Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye gukinira Amavubi igihe cyose yahamagarwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND