RFL
Kigali

Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 yakoze impanuka ikomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/08/2020 14:42
0


Umukinnyi umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare ukinira ikipe ya SACA, Mugisha Moïse, yakoze impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, ubwo yari mu myitozo, igare rye rirangirikira ariko Imana ikinga akaboko.



Mugisha Moïse yakoze impanuka ubwo yari ageze ku Kamonyi ari mu myitozo y’ikipe yigihugu yitegura shampiyona y’Isi. Mu kiganiro INYARWANDA twagiranye na Adrien Niyonshuti ukurikirana ubuzima bw’abakinnyi b’iyi kipe, yadutangarije ko impanuka yatewe n’umunyamaguru wari uri mu muhanda, ariko ku bw’amahirwe umukinnyi ntiyagira icyo aba ahubwo hangirika igare.

Yagize ati “Yakoze impanuka agiye kunyonga mu gitondo, impanuka yabaye arenze Kamonyi ku karere. Harimo umuntu mu muhanda, uwo muntu abyina mu muhanda Moise aramugonga, inyuma ye hari igikamyo, ku bw’amahirwe ibirenge abasha kubikura mu igare arahunga, ikamyo ibura feri raza ihita ica hejuru y’igare “.

Bivugwa ko uwo munyamaguru wari mu muhanda abyina, ari umurwayi wo mu mutwe, Moise yashatse kumukatira maze muri uko kugaruka mu muhanda ni bwo ikamyo yahise imugonga nubwo ku bw’amahirwe yasimbutse igare akagwa hakurya y’umuhanda.

Adrien Niyonshuti yahise ahamagazwa igitaraganya nyuma y’iyo mpanuka, ubwo yahageraga yahasanze Police yaje gutabara, aba anawe ari bwo ahabwa amakuru y’uko byagenze, gusa kugeza ubu ubwo twavunaga bari kwa muganga yadutangarije ko Mugisha Moise ubu ameze neza nta kibazo afite.

Igare Mugisha Moïse yakoreshaga mu myitozo ni iryo mu ikipe ye ya SACA bivugwa ko hamwe n’ibikoresho byose ryari rifite, bigera mu gaciro ka miliyoni 12 Frw. Mugisha Moïse uzakina Shampiyona y’Isi ya 2020, ni we Munyarwanda witwaye neza muri Tour du Rwanda 2020, asoza ku mwanya wa kabiri.

Mugisha Moise yandikiye amateka i Yaoundé muri Cameroun muri Gashyantare 2019 ubwo yegukanaga intsinzi ye mbere mu irushanwa mpuzamahanga atsinda agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir.

Moise yakoze impanuka ariko Imana ikinga akaboko

Igare rya Mugisha Moise ryahangirikiye bikomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND