RFL
Kigali

Itangazamakuru n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda barashinjwa gusazisha abakinnyi imburagihe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/08/2020 12:23
0


Abakinnyi batandukanye bakinnye muri shampiyona y’u Rwanda ndetse n’abahakina magingo aya, baratunga agatoki itangazamakuru ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, gushaka kubakura mu kibuga babita abasaza kandi igihe cyo kuhava kitaragera.



Ni kenshi cyane hatanzwe ingero z’abakinnyi bakinnye cyangwa bakina muri shampiyona y’u Rwanda bivugwa ko bashaje ndetse ko bakwiye no kuva mu kibuga bagatanga umwanya ku bakiri bato, nyamara bakwerekeza mu bindi bihugu bagatanga umusaruro mwiza cyane, ku buryo baba bafatiye runini amakipe bakinira.

Usanga aba bakinnyi kenshi batunga agatoki cyane cyane itangazamakuru ndetse n’abakunzi ba ruhago kuba ba nyirabayazana muri iyo nkubiri yo kubakura mu kibuga imburagihe. Zimwe mu ngero z’abakinnyi basazishijwe imburagihe, bamaze kwerekeza mu bindi bihugu baba inkingi za mwamba mu makipe yabo;

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yavuye mu Rwanda yerekeza muri Tanzania abafana ba APR FC birirwa bavuga ko ashaje kandi ntacyo amariye ikipe yabo ndetse ko nta n'icyo yafasha ikipe y’igihugu. Ageze muri Tanzania yafashije byinshi ikipe ye ya KMC kugeza n'aho ahabwa igitambaro cya Kapiteni, ndetse bashima cyane uruhare rwe no kwitanga agaragaza banamwongerera amasezerano.

Kagere Meddie nawe yavuye mu Rwanda yerekeza muri Kenya, bavuga ko ashaje, agezeyo aba umwami araririmbwa mu Rwanda bivugwa ko bafite rutahizamu uyoboye mu karere, amaze no kwerekeza muri Simba yo muri Tanzania nabwo yakomeje kuririmbwa kandi kugeza magingo aya, imyaka ibaye itanu ari umukinnyi ukomeye mu karere.

Haruna Niyonzima nawe yavuzwe kenshi nk’umukinnyi ushaje, aho byavuzwe ko adakwiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi kuko ntacyo yayifasha, nyamara mu ikipe ye agatanga umusaruro ndetse nawe akibasira cyane abavuga ko ashaje, aho yakundaga kubabwira ko azajya areka abavuga bakavuga we akagaragaza ibikorwa. Kugeza magingo aya aracyari kapiteni w’Amavubi.

Hari n’izindi ngero nyinshi z’abakinnyi bagiye basazishwa imburagihe bityo amakipe yabo akabatera icyizere, nabo ubwabo bakacyitera bikarangira basezeye ku mupira w’amaguru.

Migi agaruka kuri iki kibazo, yavuze ko Abanyamakuru ndetse n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, iyo babonye umukinnyi akinnye imyaka irenga itanu adasimburwa mu kibuga bahita banzura ko ashaje batanagendeye ku myaka yatangiriyeho gukina.

Yagize ati "Mu Rwanda hari umwihariko, iyo Abanyamakuru n’abafana bakubonye mu kibuga imyaka irenze itanu udasimburwa, batangira kukwita umusaza, ndetse bakakumvisha uburyo ugomba gutanga umwanya ku bandi kuko utagishoboye".

Migi akomeza avuga ko kenshi na kenshi bica intege abakinnyi nabo bakiyumva nk’abasaza kandi bagifite imyaka myinshi yo gukina.

Migi yavuze ko mu Rwanda abakinnyi bafite ubunararibonye bitwa abasaza ndetse bagafatwa nk’abadashoboye, mu gihe mu bindi bihugu nka Tanzania buri kipe ikomeye iharanira kuba ifite abakinnyi bafite ubunararibonye, abandi bakinnyi bafatiraho urugero.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru, bemeza ko ibi biri mu bituma shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikomeza kudindira ntitere imbere nk’izindi zo mu karere kandi nta kigaragara cyane ziyirusha.

Ibi kandi bigira ingaruka ku ikipe y’igihugu Amavubi, kuko itabona abakinnyi bari ku rwego rwo guhatana n’abandi baba bakina mu bindi bihugu byo mu karere cyangwa hanze yako.

Migi asanga ugusaza k’umukinnyi kwapimirwa ku musaruro atanga mu kibuga, aho gupimirwa ku myaka afite kuko hari n’abageza mu myaka 40 bagishoboye kandi batanga umusaruro mwiza kuruta abakiri mu myaka 20.

Haruna ni umwe mu bakinnyi bakunze kuvugwa ko bashaje bagasabirwa kudahamagarwa mu Amavubi

Migi yavuye muri APR FC abafana bavuga ko ashaje ntacyo akimariye ikipe

Kagere yavuye mu Rwanda yerekeza muri Kenya bivugwa ko atagishoboye kubera gusaza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND