Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Kuri iyi nshuro mu bihugu byo hirya no hino benshi bizabagora kuwizihiza kubera icyorezo cya covid-19. Assumption biva ku ijambo ry’ikiratini ‘assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Ese uyu munsi uvuze iki mu Idi Gatolika?.
Buri mwaka taliki
ya 15 Kanama, ni italiki ngarukamwaka ikomeye kuri buri mukilisito Gatolika.
Uyu munsi ufatwa nk’ukomeye cyane aho baba bizihiza ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi
Bikira Maliya.
Uyu munsi wizihizwa
hafi ku isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo
byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo.
Hano mu Rwanda benshi baba biteze ko haza kugwa imvura bita iy’umugisha, n'ubwo hari n’abandi bavuga ko iyi mvura yari isanzweho n’iby’amadini bitaraza mu Rwanda.
Nk'uko inyandiko
zibyerekana, uyu munsi wizihizwa cyane na Kiliziya Gatolika, ariko
ngo hari n’andi madini y’aba Orutodogisi (Orthodox) na Angilikani awizihiza. Nta gushidikanya
uyu munsi benshi mu bawemera ndetse n'abawizihiza, baba bizeye ko ari
bwo Bikiramariya (Mariya nyina wa Yesu/Yezu) yajyanwe mu ijuru.
Ese Bibiliya ivuga iki kuri uyu munsi
Muri
Bibiliya nta hantu hagaragaza uburyo Bikiramariya yagiye mu ijuru, gusa ibitabo
bitandukanye by’iyobokamana bya Kiliziya Gatolika bigaragaza ko Bikiramariya
yajyanwe mu ijuru n’imbaraga z’Imana nyuma yo kubaho mu buzima bwo ku isi
akabaho adacumura bityo bagasobanura ko yatsinze icyaha n’urupfu.
Hari
abifashisha amasomo yo mu 1 Abakorinto 15:54 ndetse no mu Itangiriro 3:15
basobanura ibyo kujya mu ijuru kwa Bikiramariya nyuma yo kurangiza ubuzima bwe
bwa hano ku isi.
Ni nde watangije iki gikorwa cyo
kuzihizwa ry’uyu munsi?
Iyo bigeze
ku ngingo zimwe mu nyandiko zerekana ko iyi myemerere ijyanye n’ijyanwa mu ijuru
rya Bikiramariya yazanywe bwa mbere ku Isi na Papa Piyo XII, mu 1950
ashyiraho ihame ryo kwizihiza uyu munsi.
Iki gihe
Papa Piyo XII yagize ati: “Mu bushobozi
bw’umwami wacu Yezu Kirisitu, ari na we mwami w’intumwa Petero na Pawulo, no mu
bubasha bwanjye bwite, ntangaje ku mugaragaro iri teka ritagatifu ko umubiri wa
Bikiramariya n’umwuka we byazamuwe mu ijuru nyuma y'uko arangije ubuzima bwe bwa
hano ku isi.”
Urujijo ruri
muri iri hame ryavuzwe na Papa Piyo XII ntabwo ryasobanuye neza niba
Bikiramariya yarajyanwe mu ijuru abanje gupfa cyangwa niba yaragiye mu ijuru
adapfuye.
Ku bijyanye
n'iri jyanwa mu ijuru rya Bikiri Mariya benshi turabyizihiza ariko nta mushumba
wa Kiliziya Gatolika n’umwe wigeze avuga ko Bikiramariya yabanje gupfa mbere yo
kujyanwa mu ijuru, abakirisito Gatolika benshi bizera ko yajyanwe mu ijuru
adapfuye.
Ku rundi
ruhande, bamwe mu bakirisito Gatolika bo mu Burengerazuba biganje muri Orthodox
bemera ko Bikiramariya yapfuye ariko nyuma yo gupfa akazuka hashize iminsi
itatu akakirwa n’ijuru nk’uko byagenze ku muhungu we Yesu Kirisitu n'ubwo hari
n’abahamya ko Bikiramariya atigeze apfa.
Hari
inyandiko ivuga ko Kiliziya Gatolika ifata igice cya 12 cy’Ibyahishuwe
nk’ibyanditswe bisobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Kujyanwa mu
ijuru kwa Bikiramariya hari abavuga ko ari impano yaturutse mu ijuru y’uko
yabaye nyina wa Yesu. Ndetse benshi bizera ko kujyanwa mu ijuru kwa
Bikiramariya bishimangira isezerano rivuga ko abakiranutsi bazajyanwa muri
Paradizo ku iherezo ry’ubuzima bwo mu isi.
Hirya no hino
ku Isi abakirisitu benshi bizera ko ibara ry’ubururu bw’ikirere ari ryo
ryagenewe kwambarwa kuri uyu munsi kuko rifitanye isano n’ijuru ndetse no kwera
n’ukuri.
Hari inkuru
zivuga ko mu bihe byo hambere hari abizihizaga uyu munsi bakora ikimenyetso cyo
kujugunya ibiceri (amafaranga) mu mihanda babinyujije mu madirishya y’inzugi,
mu rwego rwo kwerekana uburumbuke mu by’ubukungu.
Uyu munsi
wanone, benshi mu bagerageza kwizihiza uyu munsi bakora ibimenyetso byo kubaha
Bikiramariya babikorera imbere y’amashusho y'uyu mubyeyi wa Yezu. Ibimenyetso bakora byiganjemo imivugo yo kumusingiza n’indirimbo zo kumuhimbaza ndetse n’amasengesho
yahimbiwe uyu mubyeyi.
Mu bihe
bisanzwe ku munsi wa 15 Kanama buri mwaka, imbaga nyamwinshi y'aba bakirisitu Gatolika bo mu Rwanda ndetse n'abandi baba baturutse hirya no hino ku Isi babaga
bateraniye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Majyepho y’u Rwanda ahakunze
kwitwa ku butaka butagatifu kubera ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye ahagana
hagati ya 1981 na 1982.
Mugire 'Assumption' nziza ku bayizihiza
TANGA IGITECYEREZO