RURA
Kigali

Gather25 yatangiriye mu Rwanda intego yo kubwiriza abarenga miliyari 5, Tim Godfrey ashimuta igitaramo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/03/2025 9:24
0


Abitabiriye igitaramo cya Gather 25 cy'amasaha 25, batashye banyuzwe n'uburyo bafashijwe kwegerana n'Imana ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2025, muri BK Arena, nibwo habereye igitaramo cy'amasaha 25 yo gusenga no kuramya Imana ikizwi nka Gather25.

Gather 25 yashinzwe na Jennie Allen, Umuyobozi wa IF:Gathering, ku bufatanye n’imiryango myinshi ya gikristo n’amatorero atandukanye. Bafite intego yo guhuza abakristo bagera kuri Miliyari 2.5, bagasenga bakanabwiriza ubutumwa bwiza ku buryo bugera ku bantu bagera kuri miliyari 5.5 bataramenya Yesu Kristo..

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 28 Gashyantare 2025 Saa Mbiri z'umugoroba kikageza ku wa 1 Werurwe 2025 Saa Tatu z'umugoroba, kikaba cyarakozwe mu buryo bwa "livestream" kugira ngo abantu bose babashe kukitabira aho bari hose ku Isi.

Buri Mugabane wari uhagarariwe na site imwe aho muri Afurika ibi bitaramo byabereye mu Rwanda akaba ari no ku nshuro ya mbere byari bihabereye.

Nk'igice cyo kuramya no guhimbaza Imana, abahanzi nka Chryso Ndasingwa, Prosper Nkomezi, Apollinaire Habimana, Bishop Uwimana Aime Fabrice na Maya ni bamwe mu bataramiye abitabiriye iki gikorwa.

Byumwihriko, abana bagize Korale ya Watoto ikomoka muri Uganda yakoze ku mutima benshi bikubitana n'ubuhamya umwe muri yatanze, avuga uko akimara kuvuka ababyeyi be bahise bamusiga mu bitaro ariko Imana igakora ibikomeye akabaho nyamara ababyeyi be barabashatse bakababura.

Ku ruhembe rw'abaramyi, hariho Tim Godfrey ukomoka mu gihugu cya Nigeria wanahawe umwanya munini cyane kuruta abandi bahanzi bose babashije kujya ku rubyiniro bakaririmba.

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka 'Nara' yaririmbye indirimbo ze zitandukanye yigisha abari aho uko babyina injyana ya Amapiano, ahekwa ku bitugu n'umucungira umutekano amuzengurutsa muri BK Arena, yigisha abantu zimwe mu ndirimbo ze ,...

Mu rwego rwo kwigisha ubutumwa bwiza, abarimo Pastor Isale, Moses Mukisa wo muri Uganda, Nathan Amoot n'abandi batandukanye bagaburiye ijambo ry'Imana abitabiriye igitaramo n'abagikurikiranye kuri murandasi.

Nubwo igitaramo kitarimo abantu benshi nyamara ba nyiri ukubitegura bavugaga ko nta yindi myanya yo kwicaramo bigatuma bamwe bataza, ababashije kuhagera bagiye banyuzwe n'imitegurire yacyo.

Kubahiriza igihe, amajwi meza, amashusho (Background) nziza ndetse na gahunda ipanze ku buryo budatuma abantu barambirwa, ni bimwe mu byishimiwe byakabereye isomo abandi bategura ibitaramo.






Abakirisitu bavuye hirya no hino ku Isi, bahuriye muri BK Arena mu gitaramo cya Gather 25 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND