Papa Francis ari guhangana n'ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero, aho yashyizwe ku mashini imufasha guhumeka nyuma yo kugira ikibazo cyo guhumeka bigoranye.
Papa Francis, umusaza w’imyaka 88, ari gukomeza guhangana n'ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero, nyuma yo kugira ikibazo cyo guhumeka ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubwo yari mu bitaro bya Gemelli i Roma.
Nk'uko byatangajwe n'ibiro by'itangazamakuru bya Vatican, iyi ndwara yaje nyuma y’ibibazo by’ubuhumekero bimaze igihe, birimo na pneumonia.
Papa Francis yari amaze ibyumweru bibiri mu bitaro, aho yavurwaga indwara zifitanye isano n'ubuhumekero.
Abaganga basobanuye ko ikibazo cye cyageze ku rwego rwo hejuru ubwo yahuye n’ibibazo byo guhumeka bigoranye, bigatuma anagira ikibazo cyo kuvoma no kuribwa mu gifu.
Nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu kaga, abaganga bahise bafata umwanzuro wo gushyira Papa Francis ku mashini imufasha guhumeka (non-invasive mechanical ventilation), ariko bakemeza ko atigeze yinjizwa umwuka biciye mu miyoboro (intubation), ahubwo yambitswe agapfukamunwa kabugenewe.
Nubwo byagenze bityo, abaganga bavuze ko bizafata amasaha 24 kugeza kuri 48 kugira ngo hamenyekane neza uko ubuzima bwe buhagaze.
Ibiro by'itangazamakuru bya Vatican byatangaje ko Papa Francis akomeje kuba maso kandi yumva neza ibiri kumubaho. Gusa, umuvugizi wa Vatican yavuze ko ubuzima bwe bugikurikiranwa hafi, kuko atari yatangazwa nk’uwakize neza.
Papa Francis afite amateka y’indwara z’ubuhumekero kuva akiri muto. Yigeze kugira pneumonia ikomeye akiri umusore, ndetse abaganga bamukuramo igice kimwe cy’uruhago.
Ibi byatumye mu myaka ye y’izabukuru, indwara zifitanye isano n’ubuhumekero zikomeza kumugiraho ingaruka.
Nk'uko byatangajwe na Vatican, abakristu barasabwa gukomeza gusengera umushumba wabo. Vatican irakomeza gutangaza amakuru yihuse ku buzima bwa Papa Francis.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO