Urugendo rwa Perezida Zelensky muri White House rwabaye intandaro y’impaka hagati ye na Perezida Trump, bituma Ukraine yongera gukomera mu bumwe, ariko ikibazo cy'ubufatanye na Amerika kirakomeje.
Kuwa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagiriye uruzinduko muri White House, aho yagombaga kugira ibiganiro n’abayobozi b'Amerika, harimo Perezida Donald Trump.
Icyo kiganiro cyabaye intandaro y’impaka zikomeye hagati ya Perezida Zelensky na Trump, ndetse no hagati ya Visi-Perezida JD Vance, ibintu byazamuye impungenge mu baturage ba Ukraine ku mibanire yabo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
AP News ivuga ko Ibi byabaye nyuma y’aho Perezida Trump ashinje Zelensky kuba atarubahirije impanuro z'abayobozi ba Amerika, akavuga ko Ukraine ifite uruhare mu gutangiza intambara n’Uburusiya, ibyo byateje impaka zikomeye mu biro bya White House.
Perezida Zelensky ntiyasinye amasezerano yari ateganyijwe, ibintu byatumye abatuye Ukraine bibaza ku mibanire yabo na Amerika, ndetse n’uburyo intambara ikomeje kubangamira igihugu cyabo.
Yulia, umwe mu baturage bo muri Kyiv, yavuze ko nubwo ikiganiro kitari cyiza mu buryo bwa dipolomasi, cyagaragaje ukuri kwabaturage ba Ukraine.
Yagize ati: "Byabaye ikiganiro cyuzuye amarangamutima, ariko numva Perezida wacu. Nubwo bitari mu buryo bwa dipolomasi, byari ukuri kw'ukubaho kwacu."
Uyu mutima w’ubumwe ukomeje kugaragara mu gihugu cya Ukraine, aho iminsi irushaho kuba mibi, abaturage barushaho kuba umwe, baharanira kurinda igihugu cyabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga cya Kyiv ku Bushakashatsi bwa Sosiyoloji, bwerekanye ko icyizere abaturage ba Ukraine bafite kuri Perezida Zelensky cyagiye gihindagurika bitewe n’intambara.
Mbere y’intambara ya 2022, icyizere cyari kuri 37%, ariko nyuma y’intambara cyazamutse kigera kuri 90%. Nyuma y'uko Perezida Trump agarutse ku butegetsi muri 2025, icyizere cyari kuri 52%, ariko nyuma y'amagambo ye ashinja Ukraine kuba yatangije intambara, cyazamutse kigera kuri 65%.
Ibi byerekana ko nubwo hari ibibazo mu mubano wa Ukraine n’Amerika, abaturage ba Ukraine bakomeje gushyigikira Perezida Zelensky mu guharanira ubusugire bw’igihugu cyabo.
Abaturage benshi bakomeje kwiyemeza ko bagomba kuba hamwe mu bihe bikomeye kandi batitaye ku mpamvu zose zishobora kuba zituma batabasha kubona inkunga ikwiye.
Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage ba Ukraine, nka Dmytro, umusore w’imyaka 26, bemeza ko imyitwarire ya Trump mu biganiro byo muri White House, ikwerekana ko Amerika ishobora kuba ishigikiye Uburusiya, ibintu byababaje abatuye Ukraine. Dmytro yavuze ati: "Birasa n'aho Washington ishyigikiye Uburusiya!"
Impaka nk’izi kandi zatumye Perezida Zelensky abona uburyo bwo kongera guhuriza hamwe abaturage ba Ukraine, byerekana ko mu bihe bikomeye, ibihugu byinshi bishobora kwiyubakira ubumwe bwo guhangana n’ibibazo.
Muri ibyo bihe, icyizere cy’abaturage kuri Perezida Zelensky kiracyari hejuru, kandi birashoboka ko ibyo bihe byarushijeho gukomeza kuba intandaro y’ubumwe n’ubushake bwo guhangana n'ibibazo by’umutekano w’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO