RURA
Kigali

Sister Yvonne yakoze mu nganzo avuga ubutwari n'urukundo rwa Yesu - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/03/2025 17:06
0


Sister Yvonne yakoze indirimbo ivuga ubutwari n’urukundo rwa Yesu, asaba abakunzi be kumushyigikira.



Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sister Yvonne Mushimiyimana, yashyize ahagaragara indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bwimbitse bw’urukundo rwa Yesu rutagereranwa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Sister Yvonne yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe nyuma yo kuzirikana uko Yesu yemeye kwitanga ku bw’abantu bose. 

Ati: "Naricaye ndibaza nti ese ubu ni nde muntu wakwemera kwambikwa amahwa mu mutwe, agaterwa imisumari arengana agaceceka? 

Ni nde wakwemera kwambikwa ubusa akamanikwa ku karubanda arengana agaceceka? Nsanga ntawe! Nibaza urwo rukundo numva ntirugereranwa, runkoze ku mutima, ni yo mpamvu nabisangiza abandi."

Iyi ndirimbo nshya yakozwe n’aba-producer batandukanye, naho amashusho yayo atunganywa na O'Clock Production i Musanze. Ati: "Bagira amashusho meza kandi banatanga serivisi nziza. Nakwishimira no kuharanga."

Ku bijyanye n’iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda, Sister Yvonne yavuze ko ryatera imbere cyane, ariko hari aho usanga amadini amwe atorohera abahanzi, bigatuma iterambere ryabo ridindira.

Ku mbogamizi ahura na zo , yavuze ko gukora umuziki wa Gospel bisaba ishoramari rikomeye.

Ati: "Hari igihe ukora indirimbo wizeye ko izakundwa, ariko Imana ikagushimangira ko ari yo igenzura byose, maze iyo ndirimbo ntikundwe. Ahubwo ugasanga iyo watekerezaga ko izirengagizwa ari yo ikundwa cyane."

Yakomeje avuga ko gutanga amafaranga menshi kuri studio bihenze, kandi kubona inyungu muri Gospel bitoroshye.

Sister Yvonne yavuze ko intego ye ari ugukomeza gukora umurimo w’Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose.

Ati: "Ndashaka gukomeza gukorera Imana, ngakora umuziki wambuka imipaka, ukagera ku isi yose. Imana nibishaka, byose birashoboka."

Uyu muhanzikazi asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira binyuze kuri YouTube channel ye Yvonne Mushimiyimana Official, aho bashobora gukora Subscribe, Like, no gusangiza indirimbo ze.

Ati: "Social media zanjye zose, TikTok, Instagram na Facebook biri mu mazina yanjye Yvonne Mushimiyimana. Uwashaka kuntumira cyangwa kuntiza inkunga, ibikoresho byanjye byose birahari, na MoMo yanjye irakora!"

Avuga ko atayoborwa n’amahitamo ye, ahubwo ko ari umuhamagaro. Ati: "Sinavuga ko biba byoroshye, ariko ndabikora kuko ari umurimo w’Imana. Kandi ndawukora nubwo ntaba nzi niba bizanyinjiriza."

Ku bahanzi bashya, Sister Yvonne abashishikariza gusengera impano zabo no kumenya ko uyu ari umurimo w’Imana.

"Bagomba gukora ibishoboka nk’abantu, ariko byose biherekezwe no gusenga. Ikindi, birinde ubwibone no kwishyira hejuru."

Ku bijyanye n’amafaranga abahanzi ba Gospel babona, yavuze ko bikigoranye kuko bigendana n’amadini abarizwamo.

"Hari abashobora gucuruza indirimbo zabo, hakaba n’abatabishobora. YouTube ni yo ibinjiriza, ariko nabyo bisaba gukora cyane, kuko iyo udakora, nta cyo ubona."

Nubwo yitwa Yvonne Mushimiyimana, azwi cyane nka Sister Yvonne, izina akoresha mu buhanzi.

Uyu muhanzikazi akomeje urugendo rwe, asaba abakunzi b’umuziki wa Gospel kuzamushyigikira mu ndirimbo ye nshya agiye gushyira ahagaragara.

Sister Yvonne ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa Gospel 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBEGA INEZA' YA SISTER YVONNE

">

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND