RURA
Kigali

Hemejwe koruneli nshya iboneka bidasabye kurenza umupira

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/03/2025 21:51
0


Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe amategeko y’umupira w’amaguru (IFAB) ryemeje impinduka nshya izatangira gukurikizwa guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26.



Iyi mpinduka igamije gukemura ikibazo cy’amakipe akoresha uburyo bwo gutinza umukino babigambiriye, by’umwihariko abakinnyi b’inyuma barimo n’abanyezamu.

Muri iyi mpinduka nshya, umunyezamu azaba afite amasegonda umunani yo gutanga umupira nyuma yo kuwufata. Mu gihe umuyezamu arengeje icyo gihe, ikipe bahanganye izajya ihabwa koruneri.

Mu myaka yashize, hari impungenge ku makipe akoresha amayeri yo gutinza umukino, cyane cyane abakinnyi b’inyuma barimo abanyezamu. 

Gufata umupira igihe kirekire byatumaga iminota ikoreshwa mu mukino igabanuka, bigatuma abareba umupira batishimira uko umukino ugenda. 

IFAB yafashe icyemezo cyo gushyiraho iri tegeko rishya kugira ngo rihindure uburyo amakipe asubukuramo umukino.

Umusifuzi azajya yifashisha uburyo bwo kubara amasegonda atanu ya nyuma mu buryo bugaragara, kugira ngo umunyezamu amenye igihe gisigaye afite umupira.

Niba umunyezamu atarekura umupira mu gihe cyemewe, ikipe bahanganye izahabwa koruneri aho kuba coup-franc itaziguye.

Iri tegeko rizatangira gukoreshwa mu marushanwa yose arimo Premier League, amarushanwa yo ku mugabane w’u Burayi ndetse n’imikino mpuzamahanga mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-26.

Nubwo bamwe bishimiye iri tegeko kuko bizatuma umukino ugenda neza kandi iminota yawo ikoreshwa neza, hari abandi batishimiye impinduka. 

Umwe mu bakoresha urubuga X (Twitter) yagize ati: “Aka ni akavuyo kadasanzwe.” Undi yagize ati: “Iri tegeko rizagira ingaruka ku buryo amakipe akina.” Ariko hari n’abishimiye iri tegeko bavuga ko rizatuma umupira uba mwiza kurushaho.


Hashyizweho itegeko ko umuzamu uzajya atindana umupira amasegonda arenze umunani, ikipe bahanganye izajya ihabwa Koruneli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND