Abakobwa batatu b’ingimbi bafite imyaka 14, 16, na 17 bafunzwe bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 75 witwa Fredi Rivero mu mujyi wa Islington, mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, mu Bwongereza.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, ahagana saa cyenda n'igice z'ijoro (23:35 GMT), ubwo umugabo Rivero yaterwaga ku muhanda wa Seven Sisters Road. Yaje kugwa mu bitaro ku munsi wakurikiyeho.
Abakobwa bafashwe ku wa Kane bakekwaho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye (GBH), ariko nyuma bashinjwa icyaha cya manslaughter (kwica batabigambiriye).
Kubera imyaka yabo, amazina yabo ntashobora gutangazwa. Biteganyijwe ko bazashyikirizwa urukiko rwa Highbury Magistrates' ku wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025.
Umuryango wa Fredi Rivero uri gushyigikirwa n’abapolisi muri iki gihe cy’akababaro. Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye iki gikorwa nk'uko bitangazwa na BBC.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO