Kuva ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, mu Rwanda hari kubera isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro yaryo ya 17.
Irushanwa rya Tour du Rwanda yabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1988, aho icyo gihe yari amarushamwa y’uturere nyuma aza kubyara irushanwa rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda).
Mu Rwanda, iri rushanwa ryashyizweho n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).
Tugiye kurebera hamwe amateka y’amarushanwa yo gusigana ku magare nk’uko tubikesha Cyclerecycleuk.
Ku itariki ya 31 Gicurasi 1868, ni bwo habaye irushanwa rya mbere ryo gusiganwa amagare mu mateka y’Isi, ryabereye muri Parc de Saint-Cloud i Paris, mu Bufaransa.
Iki gikorwa cyabimburiye itangiriro y’andi marushanwa yo gusiganwa ku magare yabaye mu myaka itandukanye mu bihugu bitandukanye, ndetse ryagize uruhare rukomeye mu gukundisha abantu umukino wo gusiganwa ku magare.
Iri rushanwa ryateguwe n'itsinda ryitwa Le Véloce-Sport, ryari rigizwe n’abakunzi b’amagare i Paris. Abasiganwa bagombaga gukora intera y'Ikilometero (1km).
Amagare yakoreshejwe muri iri rushanwa yari atandukanye cyane n’akoreshwa ubu, aya magare yitwaga “velocipedes”, aho yari afite kadere (frame) ikoze mu biti, imipine ikoze mu muringa, ndetse nta na feri cyangwa umunyururu.
Ibirenge byayo kandi byari bifashe ku mupine w’imbere bikaba byaratumaga bitoroha kunyonga no kwihuta.
Uwegukanye iri rushanwa yari James Moore, Umwongereza wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu mukino wo gusiganwa ku magare. Yasoje irushanwa mu minota 2 n’amasegonda 30 gusa
Umwongereza,James Moore niwe wegukanye iri rushanwa
Nubwo iri rushanwa ritari rifite abafana benshi, nyuma ryaje gutuma abaryumvise bose barushijeho gukunda umukino w’amagare ndetse batangira no gutegura andi marushanwa atandukanye.
Iki gikorwa gifatwa nk’intangiriro y’ibikorwa by'amarushanwa yo gusiganwa ku magare mu mateka y’Isi. Uyu munsi, umukino wo gusiganwa ku magare ni umukino uzwi kandi ukunzwe cyane ku Isi hose, ibi byose rero byatangijwe n’irushanwa rukumbi ryabereye i Paris mu myaka 157 ishize.
Irushanwa rya Tour de France ryo mu 1907
TANGA IGITECYEREZO