RFL
Kigali

Mazimpaka André watandukanye na Rayon Sports yasinye muri Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/07/2020 16:48
0


Umunyezamu Mazimpaka André uherutse gutandukana na Rayon Sports ayishinja kutamuha agaciro ikamuzaniraho abandi kandi nawe ashoboye, yerekeje muri Gasogi United nk’umusimbura wa Kwizera Olivier uherutse gusinyira Rayon Sports, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.



Mazimpaka utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, yavugwaga mu makipe atandukanye ariko birangiye afashe umwanzuro wo gusinyira Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Mazimpaka wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018-2019, ntiyishimiye umwanya muto wo gukina yahawe kuva Kimenyi yagera muri Rayon Sports, nyuma yo gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Kiyovu Sport, Mazimpaka yari azi ko agiye kongera guhabwa umwanya wo gukina akagirwa nimero ya mbere.

Mazimpaka yari yatangaje ko Rayon Sports yamubaye hafi mu gihe yari afite imvune adashobora kuyitererana.

Yagize ati "Njyewe sinzava muri Rayon Sports kuko nibuka ko yambaye hafi mu bihe bikomeye nari mfitemo imvune ikamvuza ngakira”.

“Navuye muri Musanze FC mfite imvune, Rayon Sports yambaye hafi iramvuza ndakira, sinakora ikosa ryo gutera ikipe yanjye umugongo ngo nyite mu bibazo".

Gusa ariko nyuma yuko Rayon Sport iguriye Kwizera Olivier, Mazimpaka yahise asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha ibaruwa agatandukana nayo agashaka indi kipe yerekezamo, ubuyobozi bw’iyi kipe nabwo buramwumvira bushyira mu bikorwa icyifuzo cye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, nibwo amafoto yasakaye agaragaza Mazimpaka asinyira ikipe ya Gasogi United, aho uyu munyezamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa muri Gasogi United.

Mazimpaka Andre yageze mu ikipe ya Ryon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2018-2019 avuye mu ikipe ya Musanze FC, kugeza ubu akaba yarafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona cya 2018-2019.

Mazimpaka yakiniye amakipe atandukanye arimo Mukura Victory Sports, Musanze FC ndetse na Rayon Sports.

Mazimpaka yasinye umwaka umwe ushobora kongerwa muri Gasogi United

Mazimpaka yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona 2018-2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND