RFL
Kigali

Donald Trump yashyizeho itegeko ryo kugabanya ibiciro by’imiti

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:25/07/2020 11:46
0


Iri tegeko Perezida Trump yashyizeho ribuza abacuruzi b’imiti kujya kurangura ku nganda ahubwo bakareka rubanda bakaba ari bo bajya bagura n’inganda. Ibi yabishyizeho agamije kugabanura ibiciro by’imiti ndetse anavuga ko agamije gutoza abanyamerika kwizigamira.Nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Virus ya cocvid-19 ibakozemo umukwabu, magingo aya leta iri gukora ibishoboka byose ngo abaturage boherezwe na serivise zose zifite aho zihura n’ubuvuzi.

Ese ni iki gikubiye muri iri tegeko bwana Trump yasinye?

1.      Guhagarika ubucuruzi hagati y’inganda zikora imiti n’abacuruzi hagamijwe ko abarwayi bungukira mu igabanuka ry’ibiciro, kuko bazajya bayigura n’inganda nta bundi bucuruzi bukozwe gahati.

2.      Muri iri tegeko bwana Trump yasinye rizatuma ibigo bizajya bitumiza imiti mu bihugu nka Canada, u Bwongereza ndetse n’ibindi by'amahanga bizajya bigura ku giciro gito bitewe n’uburyo bw’imikoranire.

3.      Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizajya zishyura imiti ku kiguzi gito cyane cyane, ihabwa abarwayi bivuza bataha ndetse n’iyishyurwa n’ubwishingizi rusange bw’ubuzima. Iyi ikazajya yishyurwa ku giciro cy’uko n’ibindi bihugu biyigura.

4.      Iri tegeko kandi ryibutsa abacuruza imiti n’abayigura ko hazaba kugabanya ibiciro ku miti irimo nka Insulin na Epipens.

Ibi n’ubwo bikozwe ubu biravugwa ko Trump yaba ari gushyira mu ngiro ibyo yasezeranije abaturage ba Amerika mu mwaka wa 2016 ubwo yiyamamazaga. Trump yari yasezeranyije abaturage ko azagabanya ibiciro by’ubuvuzi. Iki kintu yagihize abwira abaturage ko agamije kubatera ingabo mu bitugu mu bijyanye no kwizigamira.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe n’ingoma ya Trump baravuga ko yaba arimo gushaka icyatuma akomeza kwigarurira imitima y'abanya-America akaba yabasha kubona amahirwe yo kuyobora ino manda ikurikira.

Nyuma y'izi ngingo zikubiye mu itegeko bwana Trump yasinye, ku ruhande rw'abafite inganda zikora imiti, banenze iki cyemezo bavuga ko bizagira ingaruka ku mbaraga zikomeje gukoreshwa mu gushakisha imiti ya Coronavirus.

Src: Forbes.com


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND