Ubuyobozi n’abakozi ba Kompanyi “Mizigo Africa Cargo” yihariye mu gutwara imizigo ku rwego mpuzamahanga, bizihije isabukuru y’imyaka 12 ishize batangiye gutanga serivisi zifasha abantu hirya no hino ku Isi gutumiza ibintu mu mahanga, biyemeza no gutera inkunga abahanzi mu rwego rwo gushyira itafari ku rugendo rwabo.
Kwizihiza iyi sabukuru byahuriranye n’urugendo rwo gutangiza gahunda yiswe “12 Years Campaign Launch”, aho bazagera mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika, by’umwihariko mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, basobanurira abantu banyuranye serivisi basanzwe batanga.
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Mata 2025 bibera kuri T2000; ni nyuma y’amasaha macye Umuyobozi w’iyi kompanyi, Ndayambaje Aimable ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Iyi kompanyi itanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya babo kuva aho biri kugeza aho bigenewe (Door to Door). Bakoresha uburyo butandukanye bwo gutwara imizigo harimo imihanda, inzira za gari ya moshi, ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n’indege.
Serivisi zitangwa na Mizigo Africa Cargo zifite aho zihurira no gutumiza no kwakira ibintu mu mahanga, kuko bashobora gutwara ibicuruzwa biturutse mu Burayi, u Bushinwa, Dubai, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakabigeza mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo n’u Rwanda.
Iyi kompanyi yashinzwe mu 2013, ni nyuma y’uko Ndayambaje Aimable ayimurikiye Perezida Paul Kagame mu gikorwa cya Rwanda Day London 2013. Yatangiye akorera mu Bubiligi, ariko nyuma aza no kugaba amashami hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi w’iyi kompanyi Mizigo Cargo, Ndayambaje Aimable yabwiye InyaRwanda ko imyaka 12 ishize batangiye gutanga serivisi zishamikiye ku bwikorezi bw'imizigo "Urugendo rwabaye rurerure ariko bigenda byaguka."
Akomeza ati "Ariko kubera ko dukunda n'Igihugu cyacu ari nayo nkomoko yanjye ku giti cyanjye nifuje ko mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, kwizihiza iyi sabukuru y'imyaka 12 yatangirira hano mu Rwanda, iwacu, akaba ariyo mpamvu twashatse gutangirira hano ibi birori by’iyi sabukuru."
Ndayambaje yasobanuye ko muri rusange batanga serivisi z'ubwikorezi bwo mu mato ariko banakoresha indege na gariya ya moshi mu kohereza ibintu hirya no hino. Anavuga ko ubu bakorera ku Migabane ine yo ku Isi.
Uyu mugabo yavuze ko mu myaka 12 ishize bahuye n'imbogamizi zinyuranye, ariko kandi bazicyemuje gukora kinyamwuga ndetse no gukorana n'abakiriya babo batandukanye hirya no hino mu buryo bwihuse, kandi bunyuze mu mucyo. Ati "Ibyo bibazo twagiye tubinyuramo, ariko nyuma tukabitsinda."
Igishoro si cyo kibazo! Ndayambaje yasobanuye ko gutangiza kompanyi, sosiyete cyangwa se kwinjira mu bucuruzi bisaba ko umuntu abanza kugira intego y'aho ashaka kuganisha ibikorwa bye, ko igishora atari cyo kibanze mu kugera ku isoko.
Yabwiye urubyiruko n'abandi kureka gutekereza ikintu mu ijoro rimwe, ngo bumve ko bucya byagiye mu bikorwa. Ati "Iyo umaze kubona ko bishoboka, ushaka abafatanyabikorwa, kuko gukora wenyine biragorana mu ntangiriro. Abo mukorana bagomba kuba ari kompanyi cyangwa se abantu ku giti cyabo bizewe, kandi binyangamugayo."
Ndayambaje Aimable yavuze ko isabukuru y'imyaka 12 ihuriranye n'ibikorwa bishya biyemeje gukoraho birimo no gutera inkunga abahanzi banyuranye, cyane cyane harebwa ku bushobozi bwa buri umwe.
Ati "Ntekereza ko tugomba kugirana ibiganiro n'abahanzi tubona ko bafite inyota yo kuzamuka ndetse no kurenga imbibi [...] Tuzavugana na buri wese tuganire, haba ari mu guteza imbere ibihangano bye, haba ari ukumufasha kuba yajya kuririmba mu mahanga, ibyo byose tugakorana mu buryo bwunguka, dushaka ko umuhanzi azamuka ndetse na kompanyi ikazamuka."
Kandi
avuga ko ibikorwa byo kwizihiza iyi sabukuru bizagera cyane mu bihugu
binyuranye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Yasobanuye ko batangiye ari
abakozi 10 bakorera mu Bubiligi, ariko ko muri iki gihe barenze 45. Ndayambaje
anavuga ko 95% by'imirimo y'abo ikorerwa ku ikoranabuhanga, kuko bajyanisha n'aho
Isi igeze.
Ku isi hari ubwikorezi bunyuranye bwifashisha cyane burimo:
Ubwikorezi bwo mu mazi (Ubwikorezi bw’inyanja): Ubu ni bwo buryo bunini bukoreshwa mu gutwara imizigo ku isi, bugizwe n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa binini n’ibiremereye. Imizigo myinshi yambukiranya imipaka itwarwa n’ubwato bunini, cyane cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ubwikorezi bwo mu kirere: Ubu buryo bukoreshwa mu gutwara imizigo yihutirwa cyangwa ifite agaciro kanini, nubwo buhenze kurusha ubundi buryo. Bukoreshwa cyane cyane mu gutwara ibicuruzwa byihutirwa cyangwa bifite agaciro kanini ku isoko.
Ubwikorezi bwo ku butaka: Bukoreshwa mu gutwara imizigo hagati y’ibihugu byegereye cyangwa mu bihugu imbere. Bukoreshwa cyane mu bihugu bifite imihanda myiza n’ibikorwaremezo bihagije.
Ubwikorezi bwa gari ya moshi: Bukoreshwa mu gutwara imizigo minini kandi iremereye, cyane cyane mu bihugu bifite inzira za gari ya moshi zikwirakwiriye. Ni uburyo buhendutse kandi bufasha kugabanya ubucucike ku mihanda.
Mu Rwanda, ubwikorezi bw’imizigo bukomeje gutera imbere, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusouf Murangwa, mu mwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8.9%, aho urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 48% by’umusaruro mbumbe wose. Mu rwego rwa serivisi, ubwikorezi bwazamutseho 9%, bigaragaza iterambere ry’uru rwego mu gihugu.
Iri zamuka ry’ubwikorezi mu Rwanda rishingiye ku ngamba za Leta zo guteza imbere ibikorwaremezo, harimo imihanda, ibibuga by’indege, n’ibindi, bigamije koroshya ubucuruzi n’ubwikorezi bw’imizigo mu gihugu no mu karere.
Mu rwego mpuzamahanga, ubwikorezi bw’imizigo bukomeje kwiyongera bitewe n’ubwiyongere bw’ubucuruzi mpuzamahanga, iterambere ry’ikoranabuhanga mu bwikorezi, ndetse n’ibikorwa byo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu.
Icyakora,
ibibazo by’umutekano, imihindagurikire y’ikirere, n’ibindi bibazo by’isi
bishobora kugira ingaruka ku bwikorezi bw’imizigo mu bihe biri imbere.
Umuyobozi wa Mizigo Cargo, Ndayambaje Aimable yahawe igihembo ku bw'uruhare rwe mu myaka 12 ishize ateza imbere urwego rw'ubwikorezi
Ndayambaje yavuze ko imyaka 12 ishize yaranzwe no kudacika intege, kandi bashyira imbere gufasha abakiriya babo
Abayobozi, abakozi, abakiriya n'abandi bafashije Mizigo Cargo kwizihiza isabukuru y'imyaka 12 itanga serivisi
Ubwo Ndayambaje Aimable yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, acungiwe umutekano na Ya Ntare [Usanzwe ari umurinzi wa The Ben]
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Luckman Nzeyimana wayoboye umuhango w'isabukuru y'imyaka 12
Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Njuga mu bitabiriye isabukuru y'imyaka 12 ya Mizigo Cargo
Umunyamakuru wa Isibo Fm, Djihad washinze umuyoboro wa Youtube 'Djihad Vlog Vlog' ubwo yabazaga ikibazo Ndayambaje washinze Mizigo Cargo
Ndayambaje yashimye abahagarariye Mizigo Cargo mu bice bitandukanye by'u Rwanda
Bamwe mu bakobwa barimo Liliane [Uri hagati] uzwi mu bikorwa byo gukora 'Make Up' bitabiriye isabukuru ya Mizigo Cargo
AMAFOTO: Dox Visual: InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO