Ikipe ya Liverpool yatsinze Everton 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 30 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza,ikomeza kwerekana ko nta gahunda ifite yo gutakaza igikombe.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z'ijoro kuri Anfield.
Umukino watangiye wihuta cyane ndetse urimo n'imbaraga aho umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi.
Liverpool yagezeho yiharira ibijyanye no guhererekanya umupira gusa Everton yawubona igahita iwuzamukana yiruka imbere y'izamu.
Ku munota wa 19 Beto yari afunguriye amazamu Everton ariko umusifuzi asifura ko habayemo kurarira.
Liverpool hari aho yaribonye igitego ku mupira waruzamuwe na Luis Diaz maze Mohamed Salah ashyiraho umutwe ariko birangira Jordan Pickford atabaye.
Ku munota wa 33 Everton yarase igitego cyabazwe ku mupira Beto yari abonye acika ba myugariro ba Liverpool arekura ishoti ariko birangira rikubise igiti cy'izamu.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Mu gice cya kabiri Liverpool yaje isatira cyane ishaka igitego nkaho Ryan Gravenberch yarekuye ishoti riremereye gusa umunyezamu akarikuramo.
Ku munota wa 57 Liverpool yahise ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Diogo Jota ahawe umupira na Luis Diaz.
Nyuma yuko Everton itsinzwe yagerageje kujya igera imbere y'izamu rya Liverpool ishaka uko yakwishyura gusa ba myugariro bayo bakihagararaho.
Umukino warangiye Liverpool yegukanye amanota 3 ku ntsinzi y'igitego 1-0.
Indi mikino yakinwe Manchester City yatsinze Leicester City 2-0, Aston Villa itsinda Brighton 3-0 naho Newcastle United itsinda Brentford 2-1.
Kugeza ubu ikipe ya Liverpool iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 73 aho irusha Arsenal iyikurikiye amanota 12. Manchester City yo iri ku mwanya wa 4 mu gihe Newcastle United iri ku wa 5.
Diogo Jota yafashije Liverpool kubona amanota 3
Diogo Jota yishimira igitego yatsinze
TANGA IGITECYEREZO